Imyidagaduro

Uhagarariye sosiyete yari kuzana Tekno mu Rwanda yavuze ko igitaramo cyasubitswe

Mu minsi yashize hari amakuru yemezaga  ko umuhanzi umaze kuba ikimenyabose ,Tekno Miles, yaba agiye kuza mu Rwanda. aya makuru kurubu uhagarariye sosiyete yari kuzana uyu muhanzi avuga ko yatangajwe batari bumvikana neza n’abaterankunga ndetse n’uyu muhanzi ku bijyanye n’iki gitaramo none kikaba cyasubitswe.

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria byavugwaga ko yari kuza mu Rwanda tariki 22 nyakanga 2017 gusa bikagenda bisa nk’ibicumbagira dore ko harabongeye gutangaza ko igitaramo cye kigijwe inyuma akaba azaza mu Rwanda kuya 30 nyakanga, ariko byose kugeza ubu bikaba biri kugenda biguruntege ndetse umwe mu baharariye sosiyete  yari kuzana uyu muhanzi akaba yatangaje ko igitaramo cyasubitswe.

Patrick Lipscombe umuyobozi w’iyi sosiyete ya Brian Wave yagombaga kuzana Tekno i Kigali ku bufatanye na Positive Production yatangaje ko har’impamvu zabaye zituma igitaramo kigizwa inyuma gusa kugeza gahunda yo kugikora ikaba igihari ariko akaba atatangaza itariki kuko har’ibitaranononsorwa.

Yagize “”Igitaramo cyari gihari gusa habayeho amakosa abantu bavuga amakuru hari ibyo tutararangiza kumvikana n’umuhanzi ndetse n’abaterankunga ,ibi byatumye ibintu bimwe na bimwe bipfa gusa igitaramo kirahari ariko nanone amatariki ntitwahita tuyatangaza kuko tukiri mu biganiro n’abaterankunga kimwe n’umuhanzi mu minsi ya vuba turaba twababwiye amatariki ya nyayo y’iki gitaramo.”

Patrick yakomeje yemeza ko nta gihindutse abahanzi b’abanyarwanda bazafatanya na Tekno harimo Charly na Nina ,Dj Pius ndetse na Yvan Buravan.

Tekno [Augustine Miles Kelechi] ni umwe bahanzi bakunzwe muriki gihe kubera indirimbo zinogeye amatwi ze zatumye yigarurira imitima ya benshi zirimo Duro,Pana,Diana,Wash ndetse n’izindi nyinshi akomeje gukora muri gihe.uyu muhanzi akora injyana zitandukanye zirimo Afro Pop ,RnB na Hip Hop.

Uyu muhanzi w’imyaka 24 akomoka muri Nigeria ,uretse ubuhanzi ,kubyina no kwandika indirimbo anatunganya indirimbo dore ko zimwe mu ndirimbo za Davido  ziharawe n’abatari bake muriyi minsi zirimo Fall na If ariwe wazitunganije.

Uyu muhanzi yatangiye ibikorwa bya Muzika muri 2012 gusa yatangiye gucengera  mu mitima ya benshi mu mpera z’umwaka  wa 2015 bitewe n’indirimbo ye yise Duro.

Abanyarwanda batandukanye bari bamaze iminsi bishimye kubera ibitaramo bikomeye biri kuba ,byiganjemo iby’abahanzi bo mu bihugu byo hanze bakomeye.

Bamwe mu bahanzi baheruka  mu Rwanda barimo Mr Eazi,Diamond Platnumz,Morgan Heritage,Vanessa Mdee,Group Exo, n’abandi benshi. muri nzeri nabwo hakaba hategerejwe igitaramo cy’imbaturamugabo kizahuriramo Sheebah  Karungi na Runtown.

Tekno Miles utegerejwe n’abanyarwanda batari bake

Duro, imwe mu ndirimbo za Tekno yakunzwe cyane ndetse ikanamufungurira amarembo muri muzika

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger