AmakuruPolitiki

Uganda:Urukiko rwategetse leta kwishyura akayabo kubera umuturage waguye muri Kasho

Guverinoma ya Uganda yategetswe n’urukiko kwishyura $6,700 nk’impozamarira ku muryango w’umuturage wapfiriye muri kasho nyuma yo gukubitwa akicwa iyica rubozo na Polisi y’iki gihugu.

Aya mafaranga y’impozamarira azahabwa nyina wa nyakwigendera Ronld Bikyahaga witwa Joyce Bikyahaga Namata, wiciwe muri kasho ya polisi y’ahitwa Nabbingo mu 2007.

Uyu mugabo yafatiwe mu cyumba cyerekanirwami filime ajyanwa muri kasho aho bukeye bwaho yasanzwe yapfuye. Umucamanza Musa Ssekaana, yavuze ko polisi ariyo igomba kubibazwa kuko yakoreye iyicarubozo Ronald Bikyahaga, kandi bikaba ari ibikorwa binyuranyije n’itegeko nshinga.

BBC yanditse ko ari ibintu bidasanzwe kubona urukiko rutegeka leta kwishyura impozamarira. Gusa haribazwa niba Guverinoma izishyura izo mpozamarira.

Raporo y’Umugenzuri Mukuru w’imari ya Leta muri Uganda y’umwaka warangiye muri Kamena 2018, yagaragaje ko Guverinoma y’iki gihugu igomba kwishyura miliyoni 176 z’amadolari zategetswe n’inkiko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger