AmakuruUtuntu Nutundi

Uganda:Umuyobozi w’Abayisilamu mu kaga nyuma yo gushaka umugore yamugeza mu rugo agasanga ari umugabo

Ibibazo bikomeje kuba ibindi ku muyobozi w’ umusigiti ‘Iman’ wo mu karere ka Kayunga washyingiranywe n’ umugabo mugenzi we atabizi mu muhango wa kiyisilamu witwa (Nikah).

Abayobozi ba Islam mu karere ka Kayunga batangaje ko Sheikh Mohammed Mutumba, wari Imam w’ umusigiti wa Kyampisi Masigid Noor yahagaritswe mu mirimo yo kubwiriza ijambo ry’ Imana nyuma y’ ibyamubayeho.

Radiyo KFM yo muri Uganda yatangaje ko umuyobozi wa Islam mu gace ka Kadhi sheikh Abdul Noor Kakande yatangaje ko Mutumba ari gukorwaho iperereza.

Umukuru w aba Iman yatangaje ko Sheikh Isa Busuulwa we yatangaje ko Mutumba yahagaritswe ku mirimo.

Sheikh Busuulwa avuga ko nubwo yatashye ubu bukwe bwa Mutumba akajya n’ aho biyakiriye nyuma yo gusesezerana atigeze agira uruhare mu itegurwa ryabwo.

Sheikh Mutumba yashyingiranywe n’ umugabo wari wigize umukobwa yiyita Swabullah Nabukeera bamarana ibyumweru 2 ataramenya ko umugore we mushya ari umugabo. Ngo uyu mugeni yahoraga amwima amabanga y’abashyingiranywe.

Ukuri kwaje kujya ahagaragara ari uko Nabukeera atawe muri yombi akekwaho kwiba televiziyo n’ibikoresho by’umugabo we. Umupolisikazi wamusatse yasanze ari ibitambaro ashyira mu gatuza ngo bagire ngo ni amabere. Nabukeera yari afite igitsina cy’ umugabo.

Uyu mugeni mu kumuhata ibibazo yageze aho yemera ko ari umusore w’imyaka 27 witwa Richard Tumushabe.

Muhammed Mutumba avuga ko we n’uyu wari wigize umukobwa bahuriye mu musigiti yaje gusari atangira kumutereta.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger