AmakuruImyidagaduro

Uganda: Zari yambuwe akazi yari yarahawe

Mu gihe hari hamaze igihe hahwihwiswa ko Zari Hassan wari warahawe inshingano muri Uganda zo guhagararira ubukerarugendo muri iki gihugu ko agiye kwamburwa uyu mwanya, byarangiye ibyafatwaga nk’ibinyoma buvtsemo ukuri.

Zari Hassan wari wagizwe ambasaderi w’ubukerarugendo, yamaze kwamburwa iki cyubahiro gihabwa Miss Africa, Quinn Abenakyo, Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubukerarugendo avuga ko ari we wahagararira Uganda neza.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda yashimiye abateguye irushanwa ryo guhitamo ugomba kuba ambasaderi w’ubukerarugendo avuga ko bagize uruhare mu guteza imbere uruganda rw’ubukerarugendo rwa Uganda.

Kiwanda kandi yijeje gukomeza gushyigikira ambasaderi mushya w’ubukerarugendo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Bigeye ikomeza ivuga.

Mu kwezi kwa cumi nibwo umunyemari Zari Hassan ubarizwa muri Afurika y’Epfo yari yagizwe ambasaderi w’ubukerarugendo wa Uganda afite inshingano zo guteza imbere ubukerarugendo muri Uganda.

Mu kwezi gushize nibwo hari hatangiye guhwihwiswa ko Zari agiye kwamburwa uyu mwanya ugahabwa uwabaye Miss Africa 2019, Quinn Abenakyo ariko urwego rw’igihugu rushinzwe ubukerarugendo rurabihakana none kuri uyu wa Gatatu byemejwe ko Zari yasimbuwe.

Mu gihe Zari yari agifite izi nshingano, yaranzwe no kutishimirwa kubera ko yashinjwaga kwita ku nyungu ze bwite aho kwita ku nyungu z’akazi yahawe, aha bavugaga ko yiyita ko amenyekanisha ubukerarugendo kandi akazi ke ari ukwifotoza gusa.

Zari yambuwe icyubahiro yari afite mu bukera rugendo bwa Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger