AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uganda yemereye ubuhungiro Perezida Omar al- Bashir uherutse guhirikwa n’igisirikare

Mu minsi yashize nibwo uwari Perezida wa Sudani y’Amajyepfo Omar al- Bashir yakorewe Coup d’Etat n’igisirikare cy’iki gihugu yeguzwa ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yari imaze igihe binubira imiyoborereye isa naho iri kubaganisha habi.

Amakuru yaraye atangajwe ku mugoroba wo kuwa Kabiri taliki ya 17 Mata 2019, yemeza ko Omar al- Bashir  yaraye ajyanwe mu gihome nkuko byatangajwe n;uwayoboye Coup d’Etat , Lt. Gen. Abdel Fattah al-Burhan Abdulrahman.

Lt. Gen. Abdel Fattah al-Burhan Abdulrahman yavuze ko n’ubwo Bashir afunzwe nta gahunda yo kumujyana mu nkiko bafite.

Nyuma yo gutabwa muri yombi n’akanama ka gisirikare, Leta ya Uganda yatangaje ko ifite ubushake bwo guha ubuhungiro Omar al- Bashir uherutse mu gihe yaba avuye mu gihome akahifuza ubuhungiro.

 

Uganda ivuga ko ntakabuza y’uko yaha uyu mugabo ubuhungiro bitewe n’uruhare yagize mu mishyikirano y’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem yabwiye abanyamakuru ko ibi bishoboka ariko ko ari ingingo yafatwaho icyemezo na Perezida Museveni ubwe.

Ati “  Omar al- Bashir aramutse asabye ubuhungiro muri Uganda ni ingingo yasuzumwa na Perezida wa Uganda. Yagize uruhare mu mahoro yo muri Sudani y’Amajyepfo bityo natwe ubusabe bwe bw’ubuhunzi ni ikintu twaha agaciro.”

Omar al- Bashir  yahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’igihugu mu gihe yari amaze imyaka 30 ayoboye Sudani. Intandaro yo guhirikwa kwe, yakomotse ku kuba ashinjwa kuba yarananiwe guca ruswa no  gutegekesha igihugu inkoni y’icyuma.

Uyu mugabo kandi ari mu bashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga (ICC) ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri Darfour kuva mu 2005.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger