AmakuruPolitiki

Uganda yavuze ku bikomeje kuvugwa ko Gen. Salim murumuna wa perezida Museveni ategerejwe i Kigali

Leta ya Uganda yanyomoje amakuru arigucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ku by’uruzinduko rwa General Salim Saleh mu Rwanda, ivuga ko ari ikinyoma.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Uganda, rivuga ko aya makuru yashyizwe kuri Twitter y’Umunyamakuru Canary Mugume wa NBS Television, atari impamo.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, rivuga ko Uganda iri gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano wayo n’u Rwanda wongere kuba ntamakemwa, bityo ko idakeneye icyasubiza inyuma iyi nzira nziza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Uganda, yahakanye yivuye inyuma ko nta gahunda ihari y’uruzinduko rwa General Salim Saleh mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’uyu munyamakuru w’ikinyamakuru gikomeye muri Uganda.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hasakaye amakuru yavugaga iby’uru ruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda, aho uyu munyamakuru Canary Mugume yavugaga ko biteganyijwe ko uyu wahoze ari Umusirikare ukomeye muri Uganda atangira uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Kane.

Uyu munyamakuru wavugaga ko Gen Saleh azamara icyumweru mu Rwanda, yavugaga ko biteganyijwe ko azabonana na Perezida Paul Kagame.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger