AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Uganda yategetse abafashe udukingirizo twangiritse kutugarura

Inzego z’ubuzima muri iki gihugu  zasabye abantu bafashe udukingirizo twakwirakwijwe n’umuryango utegamiye kuri Leta, Marie Stopes Uganda, kudusubiza kuko byagaragaye ko dufite ibibazo.

Umuyobozi wa Marie Stopes, Dr Carole Sekimpi yavuze ko udukingirizo twa Life Guard baherutse gutanga twari dufite ikibazo.

Yavuze ko Ubusanzwe ubwoko bwa Life Guard bubanza gukorerwa isuzuma rikomeye ariko ku bw’amahirwe make ubwoko bubiri bushya ntabwo bwabashije kuzuza ubuziranenge busabwa.

Sekimpi yavuze ko udukingirizo byagaragaye ko dufite ibibazo tugeze kuri miliyoni enye.

Ikigo gishinzwe imiti muri Uganda cyatangaje ko ubwoko bubiri bw’udukingirizo bwagaragaje ko bufite imyenge n’utuntu dushobora gutuma duturika.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda Daily Monitor cyatangaje ko iki gihugu gikenera udukingirizo miliyoni 800 mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe, Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger