AmakuruImikino

Uganda yabonye tike yo gukina igikombe cya Afurika 2019

Imbere y’abafana barenga 30 000, ikipe y’igihugu ya Uganda, Uganda Cranes, itsindiye Cape Verde kuri Stade ya Namboole ihita ikatisha itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha.

Patrick Kaddu ukinira ikipe y’igihugu ya Uganda na KCCA, niwe watsindiye Uganda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino kinabahesha itike yo kujya muri Cameroon.

Sebastien Desabre utoza Uganda akaba anabashije kuyigeza mu gikombe cya Afurika, yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba Uganda ibonye itike bwa mbere ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda nyuma yo gusimbura Milutin Sredojević Mico wayitozaga.

Yagize ati:”Ndishimye cyane , tugeze ku ntego twari twarihaye yo kubona itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika, nishimiye abakinnyi banjye , bagaragaje umurava, turi umuryango ikirenze byose ndashimira abafana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.”

Gutsinda Cape Verde bitumye Uganda iyobora itsinda L n’amanota 13, mu gihe Tanzaniya izakina na Lesotho kuri iki Cyumweru iri ku mwanya wa kabiri.

Uganda Cranes yakatishije itike yo gukina igikombe cya Afurika

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger