AmakuruInkuru z'amahanga

Uganda: Uwahoze ari umudepite yatawe muri yombi azira gucuruza abakobwa

Umutwe ushinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi ya Uganda, wataye muri yombi abantu benshi bakurikiranweho gucuruza abantu barimo John Eresu wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Uyu mudepite n’abo bafatanywe bakurikiranweho gukusanyiriza abakobwa 93 mu nzu imwe iherereye mu ntanzi z’Umujyi wa Kampala bagamije kubacuruza.

Polisi ya Kampala yavuze aba bagabo batawe muri yombi, nyuma yo gutungirwa agatoki n’umwe mu bantu wegereye Perezidansi ya Uganda akayimenyesha iby’ariya makuru.

Nyuma ngo byabaye ngombwa ko hagira abasirikare n’abapolisi boherezwa hariya hantu, bahasanga abakobwa 93 bari bahafungiye mu rwego rwo gukoreshwa imirimo ishingiye ku busambanyi.

Umuvugizi wa Polisi ya Kampala Patrick Onyango, yatangaje ko bariya bagore bari babayeho mu buzima bubi cyane. Uyu mupolisi yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ukubaza bariya bakobwa amakuru y’icyajyaga imbere aho baba, kugira ngo barebe uko bashakirwa ubutabera.

Bariya bakobwa n’abari babayoboye bahise bajyanwa kuri Station ya Polisi y’ahitwa Kibuli, kugira ngo batangire gukorwaho iperereza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger