AmakuruPolitiki

Uganda: Umuturage yatawe muri yombi azira kwita Perezida Museveni “ Bosiko”

Umushoferi wo muri Uganda witwa Joseph Kasumba yatawe muri yombi na Polisi yo mu gace ka Kanoni mu Karere ka Gomba azira kwandagaza umukuru w’Igihugu Perezida Yoweli Kaguta Museveni amwita “Bosiko”.

Uyu mushoferi utwara imodoka itwara ibintu, yise Museveni iri zina mu gihe urubyiruko rwo muri Uganda rurikoresha rushaka kuvuga umuntu udasobanutse cyangwa se udasirimutse.

Inkomoko yo gutuka Perezida Museveni ku uyu musore, yavuye ku mushoferi umwe wimye inzira imodoka zari zitwaye Perezida Museveni ubwo yari ageze mu gace ka Kanoni, ari nabwo itsinda ryari riyobowe na Joseph Kasumba ryatangiye gutuka Museveni ibitutsi byinshi harimo no kumwita ‘Bosiko’.

Polisi yo mugace ka Kanoni, yemeza ko yataye muri yombi uyu musore azira gutuka Perezida Museveni no kumuhimba amazina uko yishakiye.

Yagize ati “ Umwe mu bashoferi yimye inzira imodoka zari zitwaye Perezida Museveni, aha ni naho itsinda ryari riyobowe na Kasumba ryatangiye gutuka Museveni ibitutsi byinshi harimo no kumwita Bosiko. Banamushinjaga kubaka imihanda ifunganye.”Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gomba, Robert Kuzaara yabwiye Dailymonitor dukesha iyi nkuru ko ko uyu musore yatawe muri yombi ku bunani kandi ko batangiye kumukoraho iperereza.

Haremezwa ko Kasumba agikurikiranwa n’inzego z’umutekano kugira aryozwe ibyaha ashinjwa birimo kwandagaza, gusebya no guhimba amazina umukuru w’Igihugu .

Prezida Museveni
Twitter
WhatsApp
FbMessenger