AmakuruUrwenya

Uganda: Umusore yasaze nyuma yo gukoreshwa imyitozo ihambaye ngo yinjire mu gisirikare

Umusore uturuka mu karere ka Agweng washakaga kwinjira mu gisirikare cya Uganda UPDF yatakaje ubwenge ubwo yakoraga igeragezwa ryo kwiruka.

Amakuru aturuka mugihugu cya Uganda aravuga ko uyu musore witwa Patrick Olet yasaze ubwo yari amaze kwiruka ibirometero bitanu nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda muri Diviziyo ya 4, Maj. Caeser Olweny.

Maj. Caeser yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko Olet yatangiye kugira imyitwarire idasanzwe amaze kwiruka kilometer 5 agahita ajyanwa kwa muganga kimwe n’abandi bose bari bagiriye ibibazo mu myitozo.

Ati “Yagerageje amahirwe ye ariko ntiyabasha kugera ku ntambwe ye ya nyuma. Twamwihutishije ku bitaro hamwe n’abandi bagize ibibazo kuko twashakaga gutabara ubuzima bwabo.”

Kuva tariki 27 Ukuboza 2019 igisirikare cya Uganda, UPDF cyatangiye gahunda yo kwakira urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 rushaka kukinjiramo kugirango hasimbuzwe abasirikare bageze mu za bukuru, igikorwa biteganyijwe ko kizarangira ejo tariki 5 Mutarama 2020 nk’uko itangazo rihamagarira uru rubyiruko kwiyandikisha ryasohotse mu ntangiro z’Ukuboza uyu mwaka ushize ryavugaga.

Muri iyi myitozo umubare munini w’urubyirukoukomeje gutsindwa bitewe n’uko bimwe mu bigenderwaho ruvuga ko bigoranye, urugero nko kuba wujuje amenyo 30 waburaho na rimwe ugahita uvamo, n’ibindi ku buryo mu basaga 4000 bari biyandikishije abagera ku 2000 bamaze gusezererwa kubera kutuzuza bimwe mu bisabwa.

Kugeza ubu amakuru aravuga ko mu rubyiruko 2000 rwasigaye mu myitozo abagera ku 100 aribo bonyine bamaze kwemererwa mu gihe habura umunsi umwe ngo imyitozo y’ijonjora ihagarare.

Yasariye mu myitozo y’abifuza kwinjira mu gisirikare
Twitter
WhatsApp
FbMessenger