AmakuruUtuntu Nutundi

Uganda: Umugore yashyinguye umwana we ari muzima

Umugore wo muri Uganda mu Karere ka Apac akurikiranweho gushyingura umwana we w’umuhungu w’amezi abiri ari muzima kubera impamvu avuga ko yayitewe n’ababyeyi be.

 Uyu mubyeyi avuga ko yafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho ababyeyi be bamwimiye ibiryo bamuziza ko yabyaye umwana atabana n’umugabo wamuteye inda

Uyu mugore w’imyaka 19 kuwa Mbere w’iki cyumweru yacukuye imva ashyiramo umwana yibyariye nk’uko abo muri ako gace babivuga.

Patrick Okello yabwiye The Daily Monitor ko uyu mukobwa yavuye mu rugo, agaruka nyuma y’iminsi itatu nta mwana afite.

Ubwo yabazwaga aho yashyize umwana, yemeye ko yamushyinguye ari muzima.

Catherine Eunice Agwang, ushinzwe iperereza muri kariya gace yavuze ko “ Hatangijwe iperereza ngo hacukurwe ahashyirwa uyu mwana, hasuzumwe icyamwishe.”

Ukekwaho iki cyaha afungiwe muri Gereza Nkuru y’Akarere ka APAC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger