AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uganda: Perezida Museveni yambuye ishingano Gen Kandiho ushinjwa guhohotera Abanyarwanda

Perezida wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yambuye Maj Gen Abel Kandiho inshingano zo kuyobora Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).

Maj Gen Kandiho yoherejwe mu butumwa bwihariye muri Sudani y’Epfo, asimburwa na Maj Gen James Birungi wari umaze umwaka urenga akurikirana ibikorwa byo kugenzura no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo za Sudani y’Epfo zikiri mu rugendo rwo kwiyubaka.

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ari mu bemeje ko Gen Kandiho yahawe imirimo mishya, mu butumwa bumushimira yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Ati: “Ndashimira Maj Gen Abel Kandiho na Maj Gen James Birungi ku bw’imirimo mishya bahawe.”

Gen Kandiho yari umuyobozi wa CMI kuva muri Mutarama 2017, ubwo yahabwaga izi nshingano na Perezida Museveni wari umaze kumuzara mu ntera akamuha iperi rya Colonel amuvanye ku rya Lieutenant Colonel.

Mu gihe cye nk’umuyobozi wa CMI ni bwo umubano w’u Rwanda na Uganda umaze imyaka ine utifashe neza watangiye kuzamba.

Gen Kandiho n’urwego yari akuriye bakunze gushyirwa mu majwi n’u Rwanda rubarega kugira uruhare ruziguye mu bikorwa byo yushimuta, guta muri yombi, gufunga no kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda bashinjwa kuba intasi za Leta y’u Rwanda.

Kandiho kandi na CMI yari akuriye bashinjwaga gukoranira bya hafi n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, irimo uwa RNC wa Kayumba Nyamwasa, RUD-Urunana na FDLR.

Uyu mugabo yirukanwe nyuma y’iminsi itatu yonyine Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko hano mu Rwanda, akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku mubano w’u Rwanda na Uganda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko “Perezida Kagame na Lt General Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda rwagaragaje, n’icyakorwa kugira ngo umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wongere ugaruke.”

Ibyo bibazo birimo kuba Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano, irangangajwe imbere n’uwa RNC wa Gen Kayumba Nyamwasa.

Harimo kandi guta muri yombi no gufunga mu buryo butemewe n’amategeko Abanyarwanda baba ku butaka bwayo mbere yo gukorerwa iyicarubozo, bashinjwa na CMI kuba intasi, rukifuza ko ibi byose byahagarara ndetse ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Uganda bigasenywa.

Gen Muhoozi mu butumwa yanyujije kuri Twitter nyuma yo kuva i Kigali, yavuze ko we na Perezida Kagame bagiranye “ibiganiro byiza cyane kandi byimbitse byerekeye uko twavugurura umubano wacu twembi.”

Yunzemo ati: “Mfite icyizere cy’uko binyuze mu buyobozi bwa ba Perezida bombi tuzashobora kugarura vuba umubano mwiza wacu w’amateka.”

Kwirukana Kandiho abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda nka babifata nk’intambwe ikomeye Uganda yateye, ku buryo mu gihe cya vub inzira hagati y’ibihugu byombi zishobora kongera kuba nyabagendwa.

Gen. Kandiho yahagaritswe ku nshingano yari ayoboye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger