AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroPolitiki

Uganda: Perezida Museveni agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi Kanye West

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni usanzwe ari n’umunyamuziki yatangaje ko ashaka kugaruka mu muziki, agakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye ku isi, ku ikubitiro akaba ashaka gukorana na Kanye West.

Nk’uko Don Balaam Baruhagara usanzwe ahagarariye inyungu z’umuziki wa Perezida Museveni) yatangarije ikinyamakuru Blizz.co.ug dukesha aya makuru, yavuze ko umuhanzi Perezida Museveni yanze gukorana na Chris Brown ngo kuko atajya anyurwa n’imiririmbire ye mu gihe ari we bari bamuhitiyemo kuzakorana nawe.

Balaam yagize ati “Ubu turi gukorana na Kanye West ndetse na Lionel Litchie. Twashakaga gukorana na Chris Brown ariko Muzehe (Museveni) yarabyanze kubera ko ngo adakunda umuziki we n’uburyo aririmba.”

Benshi batangiye kwibaza niba kugaruka mu muziki kwa Museveni byaba atari uburyo bwo gushaka uburyo yakongera kwigarurira imitima y’abanya-Uganda ngo bazamutore mu matora y’umukuru w’igihugu yegereje azaba muri 2021, dore ko benshi mu baturage ba Uganda bakunda umuziki cyane.

Byinshi mu bitangazamakuru byo muri Afurika ntibitinya kuvuga ko Umuziki ni na yo ntwaro Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yaba akoresha kugira ngo yigarurire umubare munini w’abaturage wiganjemo urubyiruko rudahwema kugaragaza ko rumushyigikiye mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse gutangaza ko azayahatanamo mu gihe asanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Perezida Museveni avuga ko yakunze kujya abona ubutumire bw’abahanzi benshi bifuzaga gukorana nawe ariko akabahakanira akavuga ko yifuza kuririmbana n’umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Museveni asanzwe azwi mu muziki wa Uganda aho yagiye asohora indirimbo nka ‘Ye Ngoma’, ‘Penkoni.’ Ndetse n’iyo yise ‘You want another RAP n’izindi.

Reba zimwe mu ndirimbo za Perezida Museveni  “You want another RAP” na “Yengoma”

http://www.youtube.com/watch?v=6Bw9TPA9k0M

http://www.youtube.com/watch?v=wN8LOjuGJRo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger