Uganda: Musenyeri wa Kampala yasabye ko Leta yajya aba ari yo ikusanya amaturo

Umushumba wa Diyosezi Gaturika ya Kampala Musenyeri Cyprian Kizito Lwanga yazanye igitekerezo cy’uko leta ya Uganda yaba ari yo ifata inshingano zo gukusanya amaturo  ikayashyikiriza Kiliziya, n’ubwo iki gitekerezo kitavuzweho rumwe.

Ibi uyu mushumba yabivuze nyuma yo gusanga hari abakristu benshi badatanga ituro, bityo bigakoma mu nkokora imishinga Kiliziya iba yihaye.

Musenyeri Lwanga yagize ati”Buri gihe iyo dusabye ituro, buri wese ahita atanga icyo afite. Nyamara Bilibilia ivuga ko icya cumi cy’ibyo twinjiza kigenewe Kiliziya. Nimumpe ubufasha kuri kino kifuzo kuko ari ingirakamaro kuri twe. Ese ntimunanijwe no gushyira amafaranga mu kebo buri gihe?”

Musenyeri Lwanga yavuze ko yifuza ko Uganda itera ikirenge mu cy’Ubudage, aho Abagatulika, Abaprotestanti n’Abayahudi banditswe batanga imisoro iri hagati y’icyenda n’umunani ku ijana y’ibyo binjije mu mwaka igashyikirizwa Kiliziya.

Ati“Bambwiye ko Abadage bagirana amasezerano na leta yabo bagatanga amaturo y’ibyo baba binjije ku kwezi agashyikirizwa Kiliziya, hanyuma aya mafaranga ni yo akoreshwa mu kubaka no gusana Kiliziya zabo.”

Ubu buryo buzwi nka Kirchensteuer bwatangiye gukoreshwa mu Budage kuva mu kinyejana cya 19.

Mu muco w’Abadage ni ihame ko utifuza gutanga ituro rya Kiliziya ayivamo nyuma yo kubitangaza ku mugaragaro. Ibi byatumye amamiliyoni y’abayboke Gatulika bahitamo guhunga Kiliziya. Mu gihe wahisemo kuva muri Kiliziya, ntuba ucyemerewe kugira ibikorwa bya Kiliziya wongera kugiramo uruhare, haba guhabwa amasakaramentu, kwicuza ibyaha ndetse n’ibindi bitandukanye.

Comments

comments