AmakuruAmakuru ashushye

Uganda iravuga ko abaturage bayo bafashe umusirikare wa RDF bakamwambura imbunda

Umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya Private, biravugwa yafashwe n’abaturage b’i Kabale muri Uganda bakamwambura imbunda yari afite ku ngufu nyuma yo kwinjira ku butaka bwa kiriya gihugu.

Amakuru avuga ko uyu musirikare witwa Ndagijimana yafashwe ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza.

Bivugwa ko abaturage bo muri Komini ya Butanda bari barangajwe n’umuyobozi wabo ari bo bambuye uriya musirikare imbunda nyuma yo kumurusha ingufu bifashishije intwaro gakondo zirimo inkoni.

Ntabwo igisirikare cya Uganda cyangwa icy’u Rwanda biratangaza niba koko uyu musirikare yaba yarafashwe, yemwe ntiharanamenyekana icyo yaba yari agiye gukora muri Uganda.

Ikinyamakuru ChimpReports gikorera mu kwaha kwa Leta ya Uganda cyavuze ko cyabwiye n’inzego z’ubuyobozi zo muri Kabale ko uyu musirikare yari akiri mu maboko y’inzego z’ibanze mbere yo gushyikirizwa Ingabo za Uganda zifite icyicaro imbarara.

Amafoto yagiye hanze yerekana Ndagijimana bivugwa ko yafashwe yambaye impuzankano ya RDF ndetse yanakomeretse hejuru y’ijisho.

Si bwo bwa mbere Uganda ishinje ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwayo.

Muri 2019 Uganda yashinje ingabo z’u Rwanda kwinjira ku butaka bwayo, zirasha abacuruzi ba kanyanga babiri barapfa.

Icyo gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu mu mvugo ikakaye, yasohoye itangazo ivuga ko “Uganda yamagana yivuye inyuma kuba abasirikare b’u Rwanda bavogera ubutaka bwayo ndetse n’igikorwa cy’ubunyabyaha kandi cy’urugomo abasirikare b’u Rwanda bakorera abasivile badafite intwaro ku butaka bwayo.”

Iyi Minisiteri icyo gihe yasabye ko abasirikare barashe bariya bantu bafatirwa ibihano.

Muri Kamena uyu mwaka ho Uganda yashinje abasirikare b’u Rwanda gushimuta umusirikare warwo, gusa u Rwanda rwo ruvuga ko yari yinjiye ku butaka bwarwo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger