AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uganda: Dr Kiiza Besigye n’abandi bayobozi bakuriweho umurongo wa Radio bari mu kiganiro

Dr Kiiza Besigye n’abandi bayobozi b’ishyaka rya FDC bakuriweho umurongo wa Radio n’inzego z’umutekano za Uganda ubwo bari bari mu kiganiro cyagombaga kumara amasaha abiri yose.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru cyanditse ko iyi Radio yitwa Hope Radio, ikorera mu gace ka Kabale, yavanywe ku murongo ikiganiro kimaze iminota 30 gusa gitangiye.

Abayobozi mu ishyaka rya FDC bari kumwe na Dr Kiiza Besigye mu kiganiro  ni Ingrid Turinawe, Patrick Amuriat Oboi, Depite William Nzoghu wo mu gace ka Busongora na Depite Roland Mugume Kaginda wo mu gace ka Rukungiri.

Ni mugihe aba bayobozi bose bari bamaze umunsi wose mu gace ka Rubanda bakora ubukangura mbaga bw’ishyaka rya mbere y’uko berekeza muri sitidiyo za Radio Hope gutanga ikiganiro.

Allan Twongyeirwe wagombaga kwakira iki kiganiro yavuze ko mbere y’uko gitangira, yari yakiriye ubutumwa bw’uwitwa Darius Nandiinda uyobora Kabale, wamubwiraga ko atagomba kwakira abayobozi ba FDC.

Yavuze ko Nandiida yabwiye ubuyobozi bwa Radio ko Ingabo za Uganda zikorera muri batayo ya 19 ikorera Kihumuro ku gasozi ka Kabale, ari nayo ifite iminara yayo, guhita iyihagarika mu gihe yaba ibakiriye.

Dr Joseph Tindyebwa, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imiyoborere n’ubushakashatsi muri FDC yavuze ko iyi Radio yavanywe ku murongo ubwo Dr Kiiza Besigye ariwe warutangiye kuvuga.

Yagize Ati: “Radio yahise ivanwa ku murongo ubwo Besigye yari arimo gusobanura uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakatiye igifungo cy’imyaka itatu uwitwa Patrick Ho Chi-ping ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Hong Kong, ashinjwa guha amadorali ibihumbi 500 nka ruswa kuri Sam Kutesa ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Uganda, na miliyoni 2 z’amadorali kuri Idriss Deby Perezida wa Tchad.”

Dr Besigye yitabiriye ikiganiro kuri iyi Radio mu gihe yari yamenyeshejweko hashobora kugaragara kirogoya. Ibi yabitangarije Daily Monitor kuwa 5 Mata 2019.

Yagize ati “Mu kiganiro hagati umuriro watangiye kugenda, nyuma twongeye kumvikana mu minota 10 ariko nyuma radio irazima burundu, nyuma nabwiwe ko tuhavuye radio yongeye gusubira ku murongo.”

Nandiinda yirinze kugira amakuru atangwa kuri iki kibazo.

Si ubwa mbere Dr Besigye abuzwa gutanga ibiganiro kuri radio kuko mu 2017, yabujijwe kwinjira muri studio za radio Kigezi, ubwo yari agiye gusobanura ku bibazo by’ubutaka.

Mu 2015 nabwo ubuyobozi bwa Jinja bwategetse radio Baba FM kuvanaho ibiganiro ubwo Dr Besigye, yari agiye kwakirwa nk’umushyitsi.

Dr Kiiza Besigye yangiwe gutambutsa ikiganiro kuri Radio
Twitter
WhatsApp
FbMessenger