AmakuruPolitiki

Uganda: Abanyagihugu ntibavuga rumwe ku rupfu rw’ umudepite w’igeze gufotorwa ari kwihagarika kuri Minisiteri

Ibrahim Abiriga Umudepite wari uhagarariye Umujyi wa Arua yishwe arasiwe hafi y’urugo rwe i Matugga mu Karere ka Wakiso ku mugoroba wo ku wa gatanu  ushyira taliki ya tariki ya 9 Kanama 2018.

Abiriga ni umwe mu badepite batavuze rumwe ku kuvugurura itegeko Nshinga ku ngingo yakuyeho imyaka ntarengwa ku kwiyamamariza kuba Perezida muri Uganda. Umwaka ushize mu kwezi kwa NZeri uyu mu depite  Abiriga nibwo yemeye ko yihagaritse ku muhanda hafi y’umuryango wa Minisiteri y’Imari. Mu kiganiro yatanze ahagaze imbere y’Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko icyabimuteye ari uko  yari amerewe nabi.

Mbere yuko aba Umudepite  Abiriga yahoze  mu gisirikare ku butegetsi bwa Prezida Idi Amin Dada byari na mbere yuko yinjira mu muri i “National Resistance Army” no mu gisirikare cya UPDF aho yari afite ipeti  rya Koloneli.

Abagande bazindukiye ku rubuga rwa Twitter bavuga ku buryo butandukanye urupfu rwa Abiriga wigeze gukurikiranwaho imyitwarire idahwitse yo kwihagarika imbere ya Minisiteri y’Imari, warashwe n’abantu babiri bitwaje intwaro ubwo yari mu modoka ye n’umurinzi we.

Perezida Kaguta Museveni akimara kumenya aya makuru , abicishije kuri Twitter yasabye inzego z’umutekano gukora ibishoboka byose hagatahurwa abishe Abiriga. Umuvugizi wa Polisi, Emilian Kayima, yemereye Daily Monitor ko Abiriga yishwe ariko ntiyatangaza byinshi ku rupfu rwe.

Benshi mu bagarutse ku rupfu rw’uyu mudepite  bagiye bavuga ko ari umutekano muke uri muri iki gihugu , abandi bakabifata nk’impamvu za Politike zishobora kuba zibiri inyuma, gusa Inzego zishinzwe Iperereza ntacyo ziratangaza ku bantu baba bahitanye uyu mudepite gusa abatanga buhamya  bavuga ko yarashwe ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba n’abantu bari kuri moto.

Umuhango wo kumushyingura uzaba ku cyumweru



Twitter
WhatsApp
FbMessenger