AmakuruAmakuru ashushye

Uganda: Abahanzi bahagurukijwe n’ifungwa rya Bobi Wine

Itabwa muri yombi ry’ umudepite Robert Kyagulanyi  wamamaye cyane mu muziki nka Bobi Wine ryateye abahanzi batandukanye bo muri Uganda kuvuga byinshi, batakambira leta ngo imurekure, banamusabira imbabazi ku byo yaba yarakoze byatumye atabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi muri Uganda yemereye itangazamakuru ko Bobi Wine yatawe muri yombi tariki ya 14 Kanama 2018, Bobi Wine yafunzwe nyuma y’akavuyo n’imyigaragambyo yatumye haraswa uwari umushoferi we yabereye mu gace ka Arua.

Si ibi gusa kandi kuko ubwo Perezida Museveni yari muri aka gace, abantu barashe imodoka ze ariko Imana ikinga akaboko ntihagira icyo aba, bikimara kuba bakoze umukwabu bageze kuri Bobi Wine bamusangana imbunda bituma afungwa ndetse biteganyijwe ko azaburanijwa n’inkiko za gisirikare.

Abahanzi bo muri Uganda batangije igikorwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyo gusabira Bobi Wine ngo afungurwe ndetse anahabwe imbabazi (bari gukoresha Htag ya #FreeBobiWine).

Ku ikubitiro, umuhungu wa Mayanja, Jose Chameleone, yandikiye ibaruwa Perezida Museveni atakamba ngo agirire imbabazi Bobi Wine amufungure.

Muri iyi baruwa Chameleone yagize ati:”Nyakubahwa, umuvandimwe wacu, umwana wawe Bobi Wine ashobora kuba yaratatiriye igihango biturutse kuri bimwe mu bitekerezo bye. Icyo ni kibazo koko. Nk’umukuru w’Igihugu utureberera, ni wowe ukwiriye kutubera urugero rwiza mu gutanga imbabazi no kwiyunga kandi ibi ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango w’abanya-Uganda. twe ntabwo turi abo kubabarirwa. Njyewe nk’umwana w’igihugu nshingiye ku kirango cyacu “Ku bw’Imana n’igihugu cyanjye”. N’icyubahiro cyinshi ndakwingize Perezida ugaragaze umutima wa kimuntu utange imbabazi muri ibi bihe. Twese twakosa ariko icya mbere ni ukubabarirwa. Nyakubahwa, Perezida, uri papa, umubyeyi kandi ni wowe ubabarira.”

Murumuna wa Chameleone, Pallaso yagize ati:”Haracyari urugendo rurerure ngo Uganda itungane kandi dufite uburenganzira n’inshingano zo kubaka iki gihugu dukunda, kikagera ku cyerekezo kiza nk’icy’abatubanjirije kandi turizera y’uko n’abazadukurikira ari ko bazabigenza. Umuvandimwe wanjye Bobi Wine na we afite uburenganzira bwo kwatura ibitekerezo bye ku kuntu Uganda yaba urugo rwiza. Ndizera ko Demokarasi iza kwigaragaza vuba kuri iki kibazo kandi ubutabera bugakorwa mu mucyo kugira ngo umuhungu wacu unafatwa na benshi nk’intwari yongere abone ubwigenge kandi avuge ibitekerezo bye anakomeze inshingano yihaye nk’impirimbanyi y’ubwigenge, umubyeyi, umugabo, icyitegererezo ndetse n’inshuti.”

Na Sheebah Karungi ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri muzika ya Uganda yanditse amagambo asabira mugenzi we imbabazi n’ubwo we yirinze kuvuga byinshi.

Yagize ati:”Abantu bari kwicwa, bagapfa, imiryango iri guhigwa, abana bari kurira. Ese mwashyira mu bikorwa ibyo mwigisha? Nyagasani tubwire ikijya mbere? Mana dufashe, Uganda urukundo ruri hehe? tugomba gupfukama tugasengera iki gihugu kuko habura gato tukarimbuka burundu.”

Julianna Kanyomozi yagize ati: “Ndigusenga kandi nizeye ko ibi bintu bizagira iherezo , ndahamagarira abantu base bari mu kirego cya musaza wacu/ umuvandimwe, bamuhe icyubahiro ndetse bamuhe uburenganzira bwe nk’umugande batitaye ku mpamvu izarizo zose zimureba , amahirwe ku gihugu cyacu uturinde turasengera uburenganzira bwa buri wese mu gihugu cyacu.”

Undi muhanzi wagize icyo abivugaho ni Eddy Kenzo umaze kubaka izina muri muzika y’Afurika dore ko yagiye ahatanira ibihembo bitandukanye byo kuri uyu mugabane ndetse akanegukana bimwe muri byo.

Yagize ati:”Imana ishobora byose ikurinde muvandimwe Bobi Wine, twese turi mu gahinda.

Bafata Bobi Wine, bamusanganye imbuna n’amasasu ndetse benshi bakaba bakeka ko ari we waba warashatse kwivugana Perezida Museveni.

Ubutumwa mwa Sheebah Karungi
Julianna Kanyomozi na we ntiyarekeye iyo yasabye Leta guha Bobi Wine ubutabera
Eddy Kenzo na we yasabiye ku Imana umuvandimwe we ufunzwe
Yifashishije Twitter ya Goodlife , Weasel na we yasabiye Bobi Wine gufungurwa
Ubutumwa bwa Pallaso
Ubutumwa bwa Ykee benda
Ibaruwa Chameleone yandikiye Perezida Museveni
Twitter
WhatsApp
FbMessenger