AmakuruAmakuru ashushyeImikino

UEFA Champions league: Manchester United irushwa yatsindiwe mu rugo na PSG

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yatsindiwe mu rugo na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league.

Uyu mukino wabereye I Old Trafford warangiye PSG itsinze Manchester United 2-0.

Ikipe ya Manchester United ni yo yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza muri uyu mukino, bijyanye n’uko yari imaze iminsi yitwara. Iyi kipe y’umutoza Ole Gunnar Solskjaer yari imaze imikino 11 idatsindwa, dore ko yari yaratsinzemo 10 ikanganya umwe wonyine.

Ibura rya ba rutahizamu Edinson Cavan na Neymar Jr kandi ryatumaga abenshi batekereza ko PSG y’umutoza Thomas Tuchel iza gutsindwa ku buryo bworoshye cyane.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ni igice cyaranzwe n’umukino mwiza ku mpande zombi, ndetse n’uburyo buke bw’ibitego. Uburyo bukomeye Manchester United yabonye muri iki gice ni ubwabonetse ku munota wa 15 w’umukino, ku mupira Pogba yakase imbere y’izamu bikarangira ufashwe n’umuzamu Gianluigi Buffon.

Ku munota wa 27 w’umukino PSG na yo yabonye uburyo bukomeye nyuma y’uko Kylian Mbappe yari asigaranye na David de Gea bonyine, gusa umupira awuteye uca hanze gato y’izamu.

PSG yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabiri cy’umukino, iza no kubona ibitego bibiri byinjiye mu minota 15 ya mbere y’iki gice.

Icya mbere kinjiye ku munota wa 53 gitsinzwe na Presnel Kimpembe, ku mupira wari uturutse kuri koruneri ya Angel Di Maria.

Igitego cya kabiri kinjiye ku munota wa 60 w’umukino gitsinzwe na Kylian Mbappe wari uhawe umupira na Angel Di Maria.

Iminota yakurikiyeho yaranzwe n’igitutu kinshi ku bakinnyi ba Manchester United gusa birangira nta gitego babonye mu izamu rya PSG. Igikomeye cyabaye muri iyi minota ni ikarita itukura yeretswe Paul Pogba ku munota wa 88, nyuma y’ikosa yari akoreye kuri Dani Alves bikarangira yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya AS Roma yo mu Butariyani yatsinze FC Porto yo muri Portugal ibitego 2-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger