AmakuruAmakuru ashushyeImikino

UEFA Champions league: Manchester United ikoze ibitangaza isezerera PSG

Ikipe ya Manchester United ikatishije itike ya 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gutsindira Paris Saint Germain kuri Stade yayo ya Parc des Princes ibitego 3-1.

Manchester United yerekeje mu gihugu cy’u Bufaransa abenshi biteze ko iza kuhahurira n’ibibazo byo gutsindwa ibitego byinshi, ku bw’impamvu ebyiri. Impamvu ya mbere ni uko iyi kipe y’umutoza Ole Gunar Solskjaer yari yaratsindiwe i Old Trafford ibitego 2-0 inarushwa, ndetse n’umubare munini w’abakinnyi b’inkingi za mwamba yaburaga.

Abakinnyi barimo Jesse Lingard, Ander Herera, Phill Jones, Antonio Valencia, Nemanja Matic, Juan Mata, Anthony Martial na Alexis Sanchez ntibagaragaye muri uyu mukino kubera imvune; mu gihe Paul Pogba na we atawukinnye kubera ikarita itukura yeretswe mu mukino ubanza Manchester United yatsinzwemo na PSG.

Manchester United yatangiranye umukino amahirwe adasanzwe kuko Romelu Lukaku yahise ayibonera igitego ku munota wa kabiri w’umukino. Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi yungukiye ku makosa y’ab’inyuma ba PSG; aho myugariroThilo Kehrer yashatse gupasa umupira Thiago Silva bikarangira Lukaku wari hafi ye amutwaye umupira. Nta kindi yakoze uretse gucenga umuzamu Buffon ubundi aboneza umupira mu rucundura.

Iminota 10 yakurikiyeho yaranzwe no gusatira gukomeye ku ruhande rwa PSG, binarangira ku munota wa 12 Juan Bernat yishyuye nyuma yo guhabwa umupira na Kylian Mbappe.

Manchester United yakinaga bike bishoboka, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 30 ibifashijwemo nanone na Romelu Lukaku. Ni nyuma y’amakosa y’umuzamu Buffon wananiwe gufata Coup-Franc yari itewe na Rashford, birangira Lukaku wari arekerereje ateretse umupira mu rucundura.

Igice cya mbere cyarangiye Manchester United ifite ibitego 2-1 cya PSG.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Ole Gunar Solskjaer yakoze impinduka; aha umwanya abasore be bakiri bato,Tahith Chong naMason Greenwood. Aba basore baje biyongera kuri Diogo Dalot winjiye mu kibuga mu gice cya mbere asimbura Eric Bailly wagaragaje urwego rwo hasi cyane.

Muri rusange, mu gice cya kabiri Manchester United yagerageje gutinyuka na yo ikajya yegera izamu rya PSG ku buryo bushoboka. Ni na ko PSG yotsaga igitutu izamu ryayo buri kanya.

Ikipe ya Manchester United yabonye igitego cy’insinzi mu minota y’inyongera, ku mupira Diogo Dalot yateye birangira Presnel Kimpempe awugaruje akaboko.

Byabaye ngombwa ko hiyambazwa VAR, umusifuzi Damir Skomina yemeza ko ari Penaliti. Iyi penaliti yaje kwinjizwa neza na Marcos Rashford, Manchester United igera muri 1/4 cy’irangiza ityo.

Uretse Manchester United, FC Porto yo muri Portugal na yo yakatishije itike ya 1/4 cy’irangiza nyuma yo gusezerera AS Roma yo mu Butaliyani ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Ni umukino wiyambajwemo iminota 30 y’inyongera kuko iminota isanzwe y’umukino yarangiye Porto iri imbere n’ibitego 2-1 ari na byo yari yatsinzwe na Roma mu mukino ubanza.

Ikipe ya Porto yabonye igitego cy’insinzi ku munota wa 117 ibifashijwemo na Alex Telles. Ni igitego uyu musore yatsinze kuri Penaliti.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger