AmakuruPolitiki

Ubwongereza burashinjwa ibyaha by’intambara bwakoreye Abasivili muri Afghanistan na Iraq

Leta  y’Ubwongereza n’Igisirikare bigiye kujyanwa mu nkiko ku byaha by’intambara bishinjwa ko byakoreye Abasivili bo mu bihugu bya Afghanistan na Irak mu myaka itandukanye kuva muri 2003.

Iperereza ryakozwe ku bufatanye bw’ibunyamakuru bya Sunday Times na Panorama, ikiganiro cy’inkuru zicukumbuye cya BBC, ryakusanyije ubuhamya bw’abahoze bashinzwe iperereza mu gisirikare.

Mu byaha byakozwe byagaragajwe, Sunday Times na Panorama bigaruka by’umwihariko ku iyicwa ry’umupolisi wa Irak warashwe n’umusirikare w’Umwongereza mu 2003, iyicarubozo n’ubugizi bwa nabi byakorewe imfungwa muri Bassora, muri uwo mwaka, ndetse n’iyicwa ry’abana batatu n’umusore muri Afghanistan mu 2012 bishwe n’umusirikare wo mu mutwe udasanzwe uzwi nka SAS.

Ibi binyamakuru bibiri byabajije abahoze bashinzwe iperereza bari bashinzwe n’igisirikare guperereza  ibijyanye n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryaba ryarabaye.

Ubuhamya bwabo bugaragaza ko bari babonye ibimenyetso byinshi by’ibyaha byo mu ntambara ariko bigahishirwa n’abayobozi b’ingabo ndetse bakaba batarasoje iperereza ryabo.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru ivuga ko Guverinoma y’u Bwongereza yaburijemo amaperereza asaga ijana muri Gashyantare 2017. Umwe mu bakoraga iprereza akaba akomoza ku gitutu bashyirwagaho na minisiteri y’ingabo ngo iyo dosiye bayifunge byihuse, mu gihe undi yemeza ko iyi minisiteri nta gahunda yari ifite yo gukurikirana umusirikare uwo ari we wese.

Minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza ariko yahakanye ibyo ishinjwa, mu gihe Sunday Times na Panorama bivuga ko ubu buhamya bushobora gutuma Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rufungura iperereza ryarwo, dore ko ari rwo rwitabazwa mu gihe ibihugu byanze guhana ibyaha byakozwe n’ingabo zabyo nk’uko biteganywa n’Amasezerano ya Geneva.

Source: RFI

Twitter
WhatsApp
FbMessenger