Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasoje umwiherero w’iminsi ibiri

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasoje ku mugaragaro umwiherero w’iminsi ibiri bwari burimo wigaga ku iterambere ry’ikipe aho waberaga  kuri La Palisse Nyandungu .

Uyu mwiherero wari uyobowe na perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate ndetse na CEO, Itangishaka King Bernard,ukaba wari wahuriwemo n’ubuyobozi butandukanye bw’ikipe ya Rayon Sports.

Uyu mwiherero watangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 11 Mutarama 2020.

Uyu mwiherero wamaze iminsi 2 wigaga ku bikorwa by’iterambere bishobora kuzafasha iyi kipe mu minsi iri mbere harimo n’imwe mu mishinga yatangiye gukora nka MK Card n’ibindi.

Uretse ibikorwa by’iterambere byigiwe muri uyu mwiherero, amakuru atugeraho ni uko hanarebewe hamwe raporo y’ibikorwa komite nyabozi y’iyi kipe yakoze mu gihe cy’amezi 6 Munyakazi Sadate amaze atorewe kuyobora Rayon Sports.

Biteganyijwe ko ibi byose byigiwe muri iyi nama bizerekwa abanyamuryango mu nama y’inteko rusange iteganyijwe kuzaba muri uku kwezi nta gihindutse.

Comments

comments