AmakuruImyidagaduro

Ubutumwa Miss Sonia Rolland yageneye nyina ku munsi we w’amavuko

Umunyarwandakazi, Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa wa 2000, yifurije Nyina Landrada Rolland isabukuru nziza mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Mu masaha macye ashize Umunyamideli Sonia Rolland yifashishije amafoto ari kumwe na nyina umubyara maze akoresha igifaransa ndetse n’ikinyarwanda cyinshi mu guha agaciro no kwifuriza umubyeyi we umunsi mwiza w’amavuko.

Muri ayo magambo Miss Sonia yakoresheje yanditse avuga uburyo umubyeyi we yamwitayeho amubwira ko aterwa ishema nawe cyane cyane ku gaciro yabahesheje ndetse amushimira abikuye ku mutima nk’umukobwa we.

Miss Sonia yagize ati “isabukuru nziza wowe wagaragarije abacitse intege(n’uyu munsi) ko ufite imbaraga no gushaka ko umuntu yagera ku byo yiyemeje (…) umunsi ku munsi, intambwe ku yindi, ijambo ku ijambo wasubiye mu buzima busanzwe. Nta bitangaza, ni wowe wenyine ibi byose wabigezeho, twe, abana bawe, abazukuru ba we warakoze kuduha izi mbaraga.”

Miss Sonia yakomeje avuga ko nk’abana yabyaye bamushimira kuba yarabahesheje agaciro bamukunda kandi atewe ishema nawe.

Ageze ku nteruro yanditse mu Kinyarwanda yagize ati “Nishimye cyane kuba umukobwa wawe. Komeza, uri ishema ryacu!”

Miss Sonia Rolland ni umunyarwandakazi wubatse amateka akomeye ku isi mu gukina filime no kumurika imideli ndetse akaza kuba na Nyampinga w’igihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wi 2000 ahigitse ab’ibikomerezwa muri icyo gihugu.

Sonia Rolland yavutse kuri Landrada w’Umunyarwandakazi se umubyara akaba ari Jacques Rolland w’umufaransa. Mu 1990 baje kuva mu Rwanda bahungira i Burundi, haje kuba intambara y’abaturuage maze mu 1994 bimukira mu Bufaransa ari naho batuye, ubu afite nyina gusa mu gihe se yitabye Imana muri 2014.

Sonia Rolland yashinze umuryango witwa Maïsha Africa ufasha abana babaye mu buzima bubi barimo n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amagambo akomeye Miss Sonia Rolland yabwiye nyina wizihije isabukuru y’amavuko
Miss Sonia Rolland na Landrada Rolland  bakunze kwita akazina ka Le Phœnix (Aha ni akazina k’akabyiniriro bamwita aho bamugereranya n’igisiga cy’Ikizu kizwiho kureba kure, gishushanya ubutsinzi mu buzima n’ibindi).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger