AmakuruAmakuru ashushyeIyobokamana

Ubutumwa bwa Pasiteri Ezira Mpyisi ku bayoboke b’amadini muri iki gihe cya coronavirus

Umuvugabutumwa Ezra Mpyisi ,ubimazemo igihe yagiriye abayoboke b’amadini inama yo gukusanya amaturo n’ibyacumi bakazabishikiriza abapasiteri igihe guteranira mu nsengero bizaba byasubiyeho.

Muri iyi minsi guverinoma y’ u Rwanda isaba abantu kwirinda guteranira hamwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Kuva mu Rwanda hagaragara umurwayi wa mbere wa COVID-19 ntabwo abayoboke b’amadini bemerewe guteranira mu nsengero.

Amwe mu madini yasohoye amatangazo asaba abayoboke bayo ko bagomba gukomeza gutanga amaturo n’ibyacumi no muri iyi minsi batari guteranira mu nsengero.

Ibi byatumye hari abibaza niba ari ngombwa ko abayoboke b’amadini bakomeza gutura kandi batari guterana.

Past. Mpyisi yavuze ko ari ngombwa ko abayoboke bakomeza gutura.

Ati “Bagomba gukomeza gutura. None se ituro ko ari iryo gutura Imana ubundi barituraga abantu? Aho waba uri hose watura, aho byazafungukira ukarishyira pasitoro. N’ icyacumi ni uko.”.

Yakomeje agira ati “Inama ngira abayoboke b’amadini ni ugukomeza gutura, kuko ntibaturaga pasitoro baturaga Imana. Yapfuye se? Iriho!”.

Kuva tariki 14 Werurwe 2020, ibikorwa byo kubwiriza biri gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga nka youtube no mu bitangazamakuru.

Abayobozi b’amadini atandukanye mu Rwanda bavuga ko gutura bitagomba guhagaragara kuko no kubwiriza bikomeje. Bavuga ko ukeneye gutura yakohereza amafaranga kuri nimero z’ abayobozi b’ idini rye akoreshe mobile money, cyangwa akayohereza kuri konti y’idini.

Abatabishoboye nibo Pasiteri Mpyisi yagiriye inama yo gukusanya ituro aho guterana mu nsengero bisashobokera bagaha pasiteri ayo maturo n’ibyacumi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger