Amakuru ashushyeImikino

Ubutumwa bwa David Luiz wasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi akanakirwa na Paul Kagame

Umukinnyi David Luiz w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza uri mu Rwanda mu bikorwa by’ubukerarugendo bwa VISIT RWANDA u Rwanda rufitanyemo ubufatanye na Arsenal, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali ndetse anakirwa na Perezida Kagame mu biro bye.

David Luiz yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2019, asobanurirwa amateka y’ahahise y’u Rwanda.

Ubutumwa yanditse mu gitabo cyagenewe abasura urwibutso buragira buti  “Dukeneye kubana mu rukundo, amahoro n’ibyishimo.”

Yakomeje avuga ko yari afite ikiniga no kwicisha bugufi ubwo yasobanurirwa ibyaranze Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu gihugu cyiza nk’u Rwanda, ariko kandi ngo yatunguwe n’uburyo Abanyarwanda bafatanyije mu kwiyubaka nyuma yayo mahano ndetse bakaba bariyubatsemo icyizere cy’ahazaza.

David Luiz kandi yanakiriwe na Perezida Paul Kagame usanzwe ari umufana wa Arsenal muri Village urugwiro.

Uyu mukinnyi yageze mu Rwanda mu ijoro ry’uyu wa 10 Ukwakira 2019 ari kumwe n’umukunzi we ndetse n’umubyeyi we. Yaje mu bikorwa by’ubukerarugendo n’iby’umupira w’amaguru.

Mu masezerano u Rwanda rubinyujije muri RDB rufitanye na Arsenal harimo ko iyi kipe izajya yohereza abayikinnyemo, abayiyoboye mu myaka yashize ndetse n’abayikinamo n’abayiyobora muri iki gihe bose bakaza muri gahunda y’ubukerarugendo, bagasura u Rwanda bakareba byinshi birutatse, ni gahunda  yiswe ‘Visit Rwanda’.

David Luiz abaye umukinnyi wa mbere mu bakinira Arsenal muri iki gihe usuye u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda. Yaje abisikana n’abakiniye Arsenal mu myaka yo hambere barimo Alex Scott, Tony Adams na  Lauren bo baheruka mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi.

Perezida Kagame yakiriye David Luiz mu biro bye

Ubwo David Luiz yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Twitter
WhatsApp
FbMessenger