Inkuru z'amahangaPolitiki

Ubushinwa bwakuyeho itegeko ryo kubyara abana babiri ku bashakanye

Nyuma y’igihe Leta y’u Bushinwa ishyizeho itegeko ryo kubyara abana babiri ku bashakanye, yatangaje ko igiye kwemerera buri muryango kubyara abana batatu igashyira iherezo ku kitegeko ryari risanzwe ryo kubyara babiri.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ko izi mpinduka zemejwe na Perezida Xi Jinping mu nteko y’akanama ka politiki mu ishyaka riri mu butegetsi muri iki gihugu.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho imibare yavuye mu ibarura ry’abaturage riheruka ryerekanye ko abaturage b’u Bushinwa biyongereye ku gipimo cyo hasi ibintu bitigeze bibaho mu myaka 10 mu gihe cya vuba.

Ibi byashyize igitutu ku Bushinwa bituma bufata ingamba zemerera abashakanye kubyara abana benshi kugira ngo umubare w’abaturage udakomeza kugwa.

Ibyavuye mu ibarura ry’Abashinwa byashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’uko kwezi byerekanye ko mu mwaka ushize havutse abana bangana na miliyoni 12 mu gihe mu 2016 hari havutse abagera kuri miliyoni 18, umubare muto w’abana bavutse uhereye mu myaka ya 1960.

Mu 2016, nibwo u Bushinwa bwahinduye itegeko ritaravugwagaho rumwe ryo kubyara umwana umwe, yemerera noneho abashakanye kubyara abana babiri ariko ntacyo byatanze kuko umubare w’abaturage wakomeje kugabanuka.

Politiki yo kubyara umwana umwe yashyizweho mu 1979 ikaba yari igamije kugabanya umuvuduko w’imyororokere y’abaturage. Imiryango yatahurwagaho kutubahiriza iri tegeko yacibwaga amande, ikaba yatakaza akazi cyangwa igategekwa gukuramo inda ku ngufu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger