Mu mashusho

Ubusanzwe umwambaro w’umubyeyi ukuriwe wakabaye umeze ute?

Ni kenshi abagore batwite usanga biyambarira uko bashatse, ndetse na ya myenda bambaraga batarasama bakayambara, kandi itajyanye n’uko basigaye bangana, ese umugore utwite akwiye kwambara ate?

Hari ababyita iterambere iyo babonye umubyeyi utwite ndetse inda ari nkuru, yambaye utwambaro tumwambika ubusa, ariko hari n’ababona ko bidakwiriye ku mwari cyanwa umutegarugi, cyane cyane utwite inda nkuru.

Hari abo uszasanga badatinya no kwambara amapantalo abafashe cyane cyangwa se amakoboyi kandi batwite inda nkuru. Hari ubwo biterwa wenda n’amikoro cyangwa se indi mpamvu itagizwe mo uruhare na nyir’ubwite, ariko hari n’ababikora nkana.

Icyabera cyiza umubyeyi wese utwite inda nkuru, ndetse n’umwana atwite, ni ukwambara amakanzu cyangwa se indi myenda yagenewe kwambarwa n’umubyeyi utwite, ariko hakibandwa cyane na none ku muco w’igihugu kuko hari aho uzasanga amakanzu nk’ayo ariko magufi ku buryo buteye isoni.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger