AmakuruAmakuru ashushye

Ubusabe bwa Ukraine ku Burusiya mu biganiro byabaye ku mpande zombi Istanbul

Ibuganiro ku gahenge hagati ya Ukraine na Russia,byabaye ku wa kabiri byabereye i Istanbul muri Turukiya, Ukraine yasabye ko yaba leta idafite uruhande ibogamiyeho na yo ikagira ibyo yemererwa byo mu rwego rw’umutekano.

Intego y’ingenzi y’igitero cy’Uburusiya yari iyo kubuza Ukraine kwinjira mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO), ndetse abategetsi b’Uburusiya bavuze ko ibiganiro byageze mu cyiciro cyo gushyira mu bikorwa.

Intumwa ya Ukraine muri ibi biganiro Oleksandr Chaly yabwiye abanyamakuru ko ubusabe bwa Ukraine bwo kutagira uruhande ibogamiraho – buvuze ko itakwifatanya n’ibindi bihugu mu rwego rwa gisirikare – ari amahirwe yo “gusubizaho ubusugire bw’ubutaka n’umutekano bya Ukraine binyuze mu buryo bwa diplomasi na politike”.

Ingabo z’Uburusiya zagose umujyi wa Chernihiv, aho abategetsi bavuga ko abantu bagera kuri 400 biciwe naho abagera ku 130,000 bahatuye bakaba babayeho nta buryo bwo gushyushya mu nzu bafite, kandi nta n’amashanyarazi (umuyagankuba mu Kirundi) cyangwa amazi bafite.

Intumwa y’Uburusiya muri ibi biganiro Vladimir Medinsky yavuze ko byabaye “ingirakamaro” kandi ko ibyo Ukraine yasabye ku kutagira uruhande ibogamiraho bishyikirizwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Ariko yasobanuye ko mbere yuko inama ya perezida iba, imbanziriza-mushinga y’amasezerano igomba gukorwa ikanemezwa n’intumwa, nyuma igashyirwaho umukono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.

Bwana Medinsky yabwiye ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya ati: “Aka si agahenge ahubwo iki ni icyifuzo cyacu cyuko gahoro gahoro tugera ku guhosha amakimbirane nibura muri izi nzego”.

Umusirikare wa Ukraine ahagaze iruhande rw’imodoka y’ikamyo y’ingabo z’Uburusiya, mu mujyi wa Trostianets mu majyaruguru ashyira uburasirazuba

Intumwa za Ukraine mu biganiro i Istanbul zahereje intumwa z’Uburusiya ubusabe, ingingo ku yindi, buvuga ku kudafata uruhande rwayo ndetse no ku bindi bibazo by’ingenzi muri iyi ntambara:

Ukraine yaba leta “itagira uruhande irimo itanagira intwaro za nikleyeri”, itabamo ibigo bya gisirikare by’ibihugu by’amahanga cyangwa izindi ngabo ku butaka bwayo

Ibi byajyana n’ibyo yakwizezwa bikomeye kandi byemejwe mu mategeko bivuye ku bihugu birimo nk’Ubwongereza, Ubushinwa, Amerika, Turukiya, Ubufaransa, Canada, Ubutaliyani, Pologne na Israel, byakwemera kurinda Ukraine nk’igihugu kidafite uruhande kibogamiyeho, igihe cyaba gitewe

Ukraine ntiyakwinjira mu miryango ya gisirikare na politiki kandi buri kintu cyose yakora ku rwego mpuzamahanga byasaba ko cyemezwa na za leta ziyireberera

Ejo hazaza ha Crimea, umwigimbakirwa wigaruriwe n’Uburusiya mu mwaka wa 2014, hafatwaho icyemezo n’ibiganiro by’imyaka 15

Ejo hazaza h’uturere two mu burasirazuba, twigaruriwe n’abaharanira ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya, haganirwaho na ba Perezida b’ibi bihugu bibiri.

Intumwa ya Ukraine mu biganiro David Arakhamia yavuze ko iyi gahunda izatuma agahenge kagerwaho bidasabye ko ikibazo cya Crimea n’uturere two mu burasirazuba kibanza gucyemurwa.

Ibyo byasabwe na Ukraine byanatuma ishobora kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), ariko ntibiyemerere kwinjira mu muryango wa OTAN.

Umusirikare wa Ukraine ahagaze iruhande rw’imodoka y’ikamyo y’ingabo z’Uburusiya, mu mujyi wa Trostianets mu majyaruguru ashyira uburasirazuba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger