AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Uburengerazuba: Polisi yambuye miliyoni 72 abavunjayi bakora binyuranyije n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yambuye abavunjayi miliyoni 72, mu mukwabu umaze iminsi ubera mu karere ka Rubavu na Rusizi, ahatawe muri yombi abantu batanu bakurikiranywe ho kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.

Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, IP Eulade Gakwaya, ngo amafaranga yafatiwe mu mukwabu ari mu bwoko umunani, akaba yaragiye afatanwa abasanzwe bakora akazi ko  kuvunja amafaranga ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
IP Gakwaya yagize ati:” Umwe mu bakekwa wafatiwe muri Rubavu yafatanywe miliyoni mirongo itanu (50,638,000 Frw)y’amanyarwanda, Ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu n’arindwi (3,637) y’amadorali ya Amerika, amafaranga ya Kongo angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu na mirongo ikenda (2,390,000), hari mo n’amashilingi ya Uganda, Amarundi, amapawundi, amayero n’ayo muri Mozambike.”
 Yakomeje avuga yuko abakora bitemewe akazi ko kuvunja amafaranga, babikora bihishe, aho bamwe babikoreraa mu maduka yabo, abandi bakabikorera hafi y’ibigo by’imari bisa nk’aho ari ibyo bigo bihavunjira nyamara atari byo.
Uyu mukwabu uje ukurikira undi wabaye mu kwezi k’Ukwakira, wo ukaba warafatiwe mo umugore wafatiwe i Huye afite Miliyoni mirongo itanu n’eshatu z’amanyarwanda(53.000.000 Frw). Bikaba byaravugwaga ko uwo mugore yakoranaga n’abandi bantu babiri mu buvunjayi butemewe.
Ingingo ya 433 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko, umuntu wese ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’igihugu cyangwa y’amahanga atabifitiye uburenganzira ahanishwa igifungo kuva ku mezi atadatu kugeza ku myaka ibiri cyangwa ihazabu ya miliyoni 3 z’amanyarwanda.
Source: police.gov.rw

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger