AmakuruAmakuru ashushye

Ubunyamabanga bwa EAC bwagaragaje uko bwakiriye icyemezo u Rwanda na Uganda byafashe

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba Dr Peter Mathuki yatangaje ko icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe cyo gufungura umupaka wa Gatuna, umwe mu mipaka iruhuza na Uganda, ari inkuru yo kwishimira.

Mathuki yavuze ko gufungurwa k’uriya mupaka byerekana umusaruro w’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’ubuyobozi bukuru bw’ibi bihugu.

Leta y’u Rwanda niyo yaraye itangaje ko ku wa Mbere taliki 31, Mutarama, 2022, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uciye mu gice cy’Amajyaruguru uzafungurwa.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko kiriya cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Uganda yerekanye ubushake bwo gusubiza ibintu mu buryo, ikareka iyicarubuzo yakoreraga Abanyarwanda bagiye muri kiriya gihugu.

Dr Mathuki yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza uri kugaruka hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse ko bizagirira akamaro abatuye ibindi bihugu by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Muri iki gihe hari ibiganiro bigeze kure byo kwemerera Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuba umunyamuryango wa EAC.

Dr Mathuki yanditse ati: “ Gufungura umuhanda munini kandi ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi mu guhahirana ni intambwe nziza yagezweho mu gutuma amasezerano y’imihahirane hagati y’ibihugu bigize aka karere ashyirwa mu bikorwa. Bizafasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu by’aka Karere byasinyanye mu koroshya ubuhahirane ndetse byoroshye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.”

Ibibazo byatumye u Rwanda rusaba abaturage barwo kutongera kujya muri Uganda byatangiye mbere gato y’uko umupaka uruhuza na Uganda ufungwa muri Mata, 2019.

Kuva icyo gihe kugeza mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 27, Mutarama 2022 umupaka wari ugifunzwe.

Kuwufungura byemejwe nyuma y’uruzinduko umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga rivuga ko nk’uko byemejwe mu nama ya Kane yahuje u Rwanda na Uganda hamwe n’abahuza ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola ku wa 21 Gashyantare 2020, igihe kigeze ngo umupaka ufungurwe.

Iti:“Guverinoma y’u Rwanda yifuje kumenyesha abaturage ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera gufungurwa guhera ku wa 31 Mutarama 2022.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger