AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Ubukwe bwa Humble Jizzo n’umukunzi we bwaranzwe n’imitako y’akataraboneka (AMAFOTO)

Nyuma y’iminsi itari mike havugwa ko imyiteguro y’ubukwe bw’umuhanzi wo mu itsinda rya Uraban Boyz  Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo mu muziki Nyarwanda, bwageze ku munsi wabwo aho we n’umukunzi we Amy Blauman bagomba guhamiriza imbere y’Imana n’abantu kubana akaramata.

Imitako y’akataraboneka y’amabara y’umweru, umuhondo n’umutuku bigizwe n’indabyo zibereye ijisho, nibyo byiganje mu kibanza cya Hakuna Matata Lodge hari kubera ibi birori.

Manzi James (Humble Jizzo) na Amy Blauman nyuma y’imyaka itanu y’urukundo rudashira hagati y’abo bombi bahisemo kubyereka inshuti n’abavandimwe bashyira ku mugaragaro ipfundo rikomeye ry’urukundo rwabo baherekejwe n’imiryango yabo inshuti ndetse n’abavandimwe..

Ibi birori biri kubera mu Mujyi wa Rubavu ahitwa Hakuna Matata Lodge and Restaurant. Byitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye.

Abo mu muryango wa Blauman bamaze iminsi i Rubavu aho bari kumwe na Humble Jizzo na bamwe mu bo mu muryango we.

Humble Jizzo yaherekejwe n’abamwe mubasanzwe bazwi mu muziki Nyarwanda barimo: Lion Imanzi uraba ari umusangiza w’amagambo, Riderman nawe waharaye, Deejay Pius, Muyoboke Alex n’abandi batandukanye.

Ubukwe bwa Hamble Jizzo bwitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse hirya no hino

Intore zataramiye abitabiriye ibi birori
Havuzwe imivugo ibakangurira kurwubaka rugakomera
Umutambagiri w’akanyamuneza
Humble Jizzo wakoze ubukwe
Nizzo KaBoss uririmbana na Humble muri Urban Boyz

Humble Jizzo yaherekejwe n’abasitari batandukanye

Humble Jizzo n’umukunzi we Amr Bauman
Amy Bauman
Sebukwe wa Humble Jizzo

Lion Manzi uyoboye uyu muhango
Abo mu muryango wa Amy Bauman bari bahari
Humble Jizzo na Amy Bauman imbere y’imbaga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger