Ubukwe bwa Humble Jizzo n’umukunzi we bwaranzwe n’imitako y’akataraboneka (AMAFOTO)
Nyuma y’iminsi itari mike havugwa ko imyiteguro y’ubukwe bw’umuhanzi wo mu itsinda rya Uraban Boyz Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo mu muziki Nyarwanda, bwageze ku munsi wabwo aho we n’umukunzi we Amy Blauman bagomba guhamiriza imbere y’Imana n’abantu kubana akaramata.
Imitako y’akataraboneka y’amabara y’umweru, umuhondo n’umutuku bigizwe n’indabyo zibereye ijisho, nibyo byiganje mu kibanza cya Hakuna Matata Lodge hari kubera ibi birori.
Manzi James (Humble Jizzo) na Amy Blauman nyuma y’imyaka itanu y’urukundo rudashira hagati y’abo bombi bahisemo kubyereka inshuti n’abavandimwe bashyira ku mugaragaro ipfundo rikomeye ry’urukundo rwabo baherekejwe n’imiryango yabo inshuti ndetse n’abavandimwe..
Ibi birori biri kubera mu Mujyi wa Rubavu ahitwa Hakuna Matata Lodge and Restaurant. Byitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye.
Abo mu muryango wa Blauman bamaze iminsi i Rubavu aho bari kumwe na Humble Jizzo na bamwe mu bo mu muryango we.
Humble Jizzo yaherekejwe n’abamwe mubasanzwe bazwi mu muziki Nyarwanda barimo: Lion Imanzi uraba ari umusangiza w’amagambo, Riderman nawe waharaye, Deejay Pius, Muyoboke Alex n’abandi batandukanye.