AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ubukwe bwa Byiringiro Lague buri mu nzira zo gusubikwa

Ubukwe bwa Byiringiro Lague burikunugwanugwaho ko bushobora gusubikwa bitewe n’umukino ikipe ya APR FC akinira ifitanye na RS Bercane.

Ikipe ya APR FC ifite umukino kuri iki cyumweru aho igomba gukina na RS Berkane yo muri Maroc ngo hamenyekane ikipe ijya mu matsinda ya CAF confederation cup.

Ni mu gihe kandi rutahizamu wa APR FC witwa Byiringiro Lague imyiteguro y’ubukwe ayigeze kure kuko abufite kuri uyu wa Gatandatu.

Byiringiro Lague akaba agiye kurushinga n’umwari witwa Uwase Kelia ariko ubukwe bukaba bushaka kwigizwa inyuma.

Uyu Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bakomeye ikipe ya APR FC ifite ni nayo mpamvu batangiye kuganira ngo barebe ko ubukwe bwakwigizwa inyuma akabanza agakina umukino wa RS Berkane.

Ikipe ya APR FC iremera ko yamwishyura amafarabga yatakajwe ndetse bakamukorera ubukwe bwiza ariko akabanza akabafasha uyu mwarabu wo muri Maroc.

Byiringiro Lague ari gukora imyitozo ataha kugira ngo akomeze kwitegura ubwo bukwe bwe buri ku wa Gatandatu.

Byiringiro Lague yari amaze igihe adakina akaba ari gukina yambaye ingofero irinda umutwe we ngo utagira ikibazo.

Byiringiro Lague ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu(Net-photo)

Lague ni umwe mu bakinnnyi bitwaye neza mu mukino ubanaza wa APR FC na RS Berkane wabeyereye i Nyamirambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger