AmakuruUbukungu

Ubuhinde bwahaye u Rwanda impano y’imiti ya Hepatite C

Leta y’Ubuhinde yahaye u Rwanda, impano  y’imiti y’indwara z’umwijima (Hepatite C) ingana na miliyari 1,4 Frw, iyo miti izafasha muri gahunda y’u Rwanda yo kurandura Hepatite mu myaka itanu iri imbere.

Ibi byatangajwe na Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE ), ku wa 16 Mata 2019, ubwo Ambasaderi w’Ubuhinde mu Rwanda, Oscar Kerkejta,  yashyikirije MINISANTE ku mugaragaro iyo miti ifite agaciro ka Miliyoni 1,6$.

Dr Patrick Ndimubanzi, avuga ko iyi nkunga ije yunganira ibyo Leta y’u Rwanda isanzwe ikora mu guhangana no gukumira Hepatite C na B.

“Iyi miti izatuma dushobora kuvura abantu bagera ku bihumbi bibiri Hepatite C n’abantu bagera mu bihumbi bitanu barwaye Hepatite B.”

Ambasaderi Kerkejta akavuga ko mu mubano wabo na Afurika, bibanda ku gutanga imiti myiza kandi yujuje ubuziranenge ifasha mu buvuzi bw’indwara z’ibyorezo nka SIDA, Malariya, Igituntu n’izindi.

Yakomeje avuga ko ubuvuzi buri ku isonga hagati y’umubano w’Ubuhinde n’Afurika, by’umwihariko Afurika y’Iburasirazuba kuko ngo ari ho haturuka umubare munini w’abantu bajya kwivuriza mu Bihinde.

Ibi bibaye nyuma y’uruzinduko  Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yagiriye mu Rwanda ndetse akanatanga inka 200 zigenewe abaturage bo mu Mudugugu w’Icyitegererezo wa Rweru muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Umwaka ushize MINISANTE yatangije ubukangurambaga bwo gusuzuma aba barwaye izi ndwara z’umwijima, ubu ikaba imaze gusuzuma ababarirwa mu bihumbi 700.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda abantu bari hagati ya 4 na 8% barwaye Hepatite B cyangwa C.

Dr Patrick Ndimubanzi umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE yakira imiti yatanzwe na ambasaderi Kerkejta w’ubuhinde
Twitter
WhatsApp
FbMessenger