AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Ubuhinde: Abarenga 40 bahitanywen’ impanuka y’inkongi y’umuriro mu ruganda

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru inkongi y’umuriro yibasiye uruganda rukora ibikapu byiganjemo iby’abanyeshuri mu murwa mukuru Delhi ho mu gihugu cy’Ubuhinde ihitana abakozi 43 bakoraga muri uru ruganda.

Abantu bagera ku 100 bakoragaga muri uru ruganda bari baryamye ubwo inkongi y’umuriro yibasiraga inyubako y’amagorofa ane barimo abagera kuri 60 bakaba aribo bashoboye kurokorwa.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yavuze ko uyu muriro wari uteye ubwoba ndetse yihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka.

Abakora ibikorwa by’ubutabazi bwo kuzimya umuriro bamenyeshejwe bwa mbere iby’uyu muriro mu masaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 22 kuri iki cyumweru ku masaha yo mu Buhinde.

Amakuru avuga ko uyu muriro watangiriye ku magorofa yo hasi ugahita ukwirakwira ku igorofa rya gatatu aho abakozi bari baryamye.

Uru ruganda ruherereye mu gace ka Azad Market karimo ubucucike n’uduhanda dufunganye ku buryo byabanje kugora abakora ubutabazi kuhagera.

Abakora ibikorwa by’ubutabazi bavuze ko byabasabye kwikorera ku ntugu abazize n’abakozweho n’iyi nkongi buri muntu umwe umwe bitewe n’uko nta kinyabiziga cyari kugera muri aka gace.

Impamvu yateye uyu muriro ntiramenyekana gusa hategetswe ko hatangira iperereza ngo hamenyekane icyayiteye n’ubwo umwe mu babonye iyi mpanuka yavuze ko byatewe n’ikibazo cy’umuriro mwinshi wari mu nsinga z’amashanyarazi.

Abakomeretse ubu bajyanywe mu bitaro by’I Delhi ubu niho bari kuvurirwa mu gihe abagize imiryango y’abahitanywe n’iyi nkongi bo barimo gushakisha amakuru ajyanye n’ababo.

Umwe mu baburiye ababo muri iyi nkongi yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu buhinde (PTI) ko umuvandimwe we yari muri iyi nyubako.

Yagize ati “Nahamagawe kuri telefoni n’inshuti ye imbwira ko yakomerekeye mu byabaye. Ntabwo nzi ibitaro yajyanywemo.”

Imijyi itandukanye yo mu buhinde akenshi yakunze kwibasirwa n’inkongi zitwara ubuzima bw’abantu hagashirwa mu majwi itegurwa ry’ibishushanyo mbonera by’ubwubatsi muri uyu mujyi no kujenjeka ku mabwiriza ajyanye n’umutekano nk’impamvu z’ingenzi zitera izi mpanuka.

Abanyepolitiki bo mu Buhinde bakomeje kugaragaza ubwoba batewe n’izi mpanuka. Minisitiri w’intebe w’iki gihugu yagize ati “Umuriro mu gace ka Anaj Mandi i Delhi uteye ubwoba bikomeye.”

Yakomeje agira ati “Nifatanyije n’ababuze ababo. Nifurije abakomeretse koroherwa vuba. Abayobozi bagiye gutanga ubufasha bwose bushoboka mu gace kabereyemo ibi byago.”

 

Source: Inkuru ya BBC

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger