AmakuruUtuntu Nutundi

Ubugabo bw’Umunya-Kenya bwari bwatwawe n’abagizi ba nabi bwafatiwe muri Tanzania

Polisi ya Kenya yatangaje ko yafatiye muri Tanzania ibice by’ibanga by’umugabo wagabiweho igitero mu gace ka Migori ho muri Kenya, bikarangira aciwe ubugabo bwe n’abantu batahise bamenyekana.

Uyu mugabo witwa Felix Otieno w’imyaka 30 y’amavuko, yahumanye na ririya sanganya ku wa 13 z’uku kwezi, ubwo yari avuye kunywera ku ga Centre k’ubucuruzi ka Masara.

Ngo yahise yatakwa n’abantu batazwi birangira bamutwaye ubugabo bwe.

Amakuru yiboneka ry’ubugabo bwa Otieno yemejwe na Joseph Ntenghe uyobora Polisi ya Kenya muri Migori. Uyu mupolisi yavuze ko bwabonetse mu ijoro ryakeye bufatiwe ahitwa Sirare, mu gihugu cya Tanzania.

Ni nyuma y’umukwabo wakozwe na Polisi.

Joseph Ntenghe yavuze ko bagaruje ubugabo bwa Otieno, nyuma yo gukurikirana uwakekwagaho kubutwara bari bamaze kubonera amakuru ko yabutwaye muri Ambarraje.

Uyu muyobozi wa Polisi yemeje ko bwahise bujyanwa ku bitaro bya Migori.

Magingo aya Nyagucibwa ubugabo arwariye mu bitaro bya Kisii aho yahise agezwa nyuma yo gukorerwa kiriya gikorwa kibabaje.

Polisi ya Kenya ivuga ko ikomeje gushakisha abagome abakekwaho kugira uruhare muri kiriya gikorwa cy’ubugome.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger