AmakuruAmakuru ashushye

Ubufaransa n’ibindi bihugu by’i Burayi bigiye gukura ingabo za byo muri Mali

U Bufaransa n’ibindi bihugu byafatanyaga na bwo bigiye gutangira gukura ingabo muri Mali nyuma y’imyaka 10 zari zimaze zihangana n’imitwe yitwaje intwaro nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rishimangira ko bitarenze muri Kamena uyu mwaka iyo gahunda izaba yatangiye.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Leta y’u Bufaransa n’ibindi bihugu byabushyigikiraga byo muri Afurika n’i Burayi rishimangira ko ubutumwa bw’amahoro muri Mali bwagaragayemo amananiza menshi aturuka ku buyobozi buriho, bityo nta buryo izo ngabo zakomeza gukorera muri icyo gihugu.

Uwo mwanzuro ugomba gushyirwa mu bikorwa guhera muri Kamena 2022 urareba Ingabo z’u Bufaransa za Barkhane n’iza Tukuba zatanzwe n’ibihugu 14 by’i Burayi byiyemeje gufatanya n’u Bufaransa mu kurwanya ibyihebe muri Mali.

Itangazo riragira riti: “Bitewe n’imbogamizi nyinshi zituruka mu buyobozi bw’inzibacyuho bwa Mali, Canada n’ibihugu by’i Burayi bikorana muri Operasiyo Barkhane n’iya Tukuba bisanga mu buryo bwa politiki ndetse n’amategeko nta mahirwe ahari yo kugira ngo ibikorwa bya gisirikare bikomeze mu kurwanya iterabwoba muri Mali.”

Perezida w’u Bufaransa yanenze abavuga ko u Bufaransa bwaba butengushye Igihugu cya Mali, agira ati: “Ntabwo twakomeza kugumisha ibikorwa bya gisirikare mu bayobozi bafite imikorere n’imigambi y’ubwiru badashaka kudusangiza.”

Mali iri mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika byibasiwe na kudeta gikurikiranye na Chad ndetse Burkina Faso byose byarakolonijwe n’Abafaransa; iyo sura mbi iri mu byaciye intege ibikorwa by’u Bufaransa yongerera imbaraga imitwe yitwaje intwaro.

Abasesengura Politiki mpuzamahanga babona ibyo bishobora kugira ingaruka zikomeye no ku bindi bikorwa by’u Bufaransa birimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika birimo Ivory Cost na Senegal.

U Bufaransa bwari bufite ingabo muri Mali guhera mu mwaka wa 2013, umwaka bwiyemejemo gushyigikira urugendo rwo guhashya ibyihebe byari biyogoje ubutegetsi biri hafi gufata Umurwa Mukuru wa Bamako.

Kuva icyo gihe ibyihebe bigendera ku mahame ya kiyisilamu byakomeje kwisuganya ndetse bikomeza gukora ubwicanyi muri icyo gihugu no mu Karere.

Bivuga ko gukura ingabo muri Mali bishobora kuzafata amezi menshi. Ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya ahazaza h’ingabo ziri mu Butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSMA) ndetse n’izoherejwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EUTM na EUCAP), cyane ko u Bufaransa bwajyaga buzunganira mu buvuzi, mu bijyanye n’ibikorwa bikeneye indege za gisirikare ndetse no gutabarwa aho rukomeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger