AmakuruPolitiki

Ubufaransa bwinjiye mu kibazo cy’a DRC n’u Rwanda burusaba icyo rukora vuba

Ambasade y’u Bufaransa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse ubutumwa busaaba ko u Rwanda ruhagarika gutera inkunga umutwe wa M23.

Iyi Ambasade ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Ubufaransa bwamaganye inkunga u Rwanda rugenera umutwe wa M23, bugasaba ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi bishyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye.”

Ni ubwa mbere Ubufaransa bweruye bugashyira hanze ibyo birego bishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23, mu gihe bushyigikiye ibikorwa byarwo byo kugarura amahoro ku Isi harimo n’ibyo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa Anne-Claire Legendre, yavuze ko Paris yifuza ko impande zose zirebwa n’ibibazo bya RDC zakubahiriza amasezerano y’i Luanda n’aya Nairobi, ndetse n’umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu ukazahurwa.

Yavuze kandi ko u Rwanda rukwiye guhagarika inkunga zose rugenera inyeshyamba za M23, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yo igaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite kuko nta gihamya ifatika igaragaza ko rutera inkunga izo nyeshyamba z’Abanyekongo bifuza kubona uburenganzira mu gihugu cyabo.

Ubufaransa bwiyunze kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na yo ikunze kugaragaza ko u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba za M23 zihanganye n’ingabo za Leta (FARDC).

Ibi bihugu ntibyigeze bivuga ku kuba ingabo za FARDC zifatanya ku rugamba n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri iki kibazo,Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke byabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC ari ikibazo kigomba gukemurwa na Guverinoma ya RDC, cyane ko ibibazo by’Abanyekongo bafite inkomoko mu Rwanda bidakwiye kubazwa Abanyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger