AmakuruUbukungu

U Rwanda rwungutse sitasiyo yitezweho kugabanya ibura rya hato na hato ry’umuriro

U Rwanda rwungutse sitasiyo nshya yitezweho ko izaba isoko yo kongera ingo zifite umuriro w’amashanyarazi ndetse ikaba ije kuba igisubizo cy’ubura ry’umuriro rya hato na hato ryabagaho mu gihe runaka.

Iyi sitasiyo ije mu gihe ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu n’amashanyarazi (REG) kivuga ko ingo zibarirwa kuri 46,6% mu Rwanda arizo zifite amashanyarazi, iyi sitasiyo izanafasha u Rwanda kugera ku ntego yarwo y’uko mu mwaka wa  2024 buri rugo ruzaba rufite amashanyarazi.

Iyi sitasiyo ya Mont Kigali yongerewe ubushobozi ikagira MVA 20 ivuye ku 10, izahaza amashanyarazi ibice by’uturere twa Nyarugenge, Bugesera, Kamonyi na Muhanga.

Yubatswe n’umushinga watewe inkunga ya miliyoni 23 z’amayero, yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’uburayi (EU), hagamijwe gufasha mu kugabanya umuriro utakara.

Iyi sitasiyo yonyine yatwaye miliyoni 12 z’amayero (asaga miliyari 12Frw) andi azifashishwa mu kubaka ibirometero 27 by’umuyoboro mugari uhuza Jabana, Mont Kigali na Gahanga.

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyi sitasiyo wabaye ku italiki ya 17 Ukwakira 2018, , Minisitiri w’ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver, yashimiye EU ku ruhare igira mu gusana imiyoboro y’amashanyarazi.

Yongeyeho ko iyi sistasiyo igiye kuzana impinduka nziza n’ubuziranenge bw’amashanyarazi atangwa hirya no hino mu gihugu by’umwihariko afite ingufu.

Biteganyijwe ko umuriro ukomoka kuri iyi sitasiyo uzatangira gukoreshwa kuya 20 Ukwakira 2018, bityo ikibazo cy’umuriro waburaga kikaba gikemutse nticyongere kwiganza kubaho ukundi.

Umuyobozi w’ubuhahirane mpuzamamahanga n’iterambere muri EU, Stefano Manservisi, yavuze ko bishimiye cyane kuba barabaye abaterankunga muri iki gikorwa bitezeho ko kizazamura ishoramari ry’abigenga.

Yavuze ko izi ngufu z’amashanyarazi zizateza imbere imibereho y’Abanyarwanda, binyuze mu kuvugurura ibikorwa byinshi byabateza imbere bikenera ingufu z’Amashanyarazi.

Umuyobozi mukuru wa REG, Eng. Ron Weiss, yavuze ko “uyu mushinga watumye ingano y’amashanyarazi atakara igabanuka.”

Yavuze ko mu mwaka wa 2013, Guverinoma yari yihaye intego yo kugabanya 1% by’ingano y’atakara, icyo gihe yari 23%, ibi bikaba bikomeje kugerwaho kuko guhera muri 2016/17 amashanyarazi yatakaraga yari 21,1% naho mu 2017/18 yari 19,6%.

Iyi sitasiyo yitezweho kongera umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger