AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwungutse aba ofisiye bashya harimo umwe wa polisi

Ba ofisiye 38 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’umwe wo muri Polisi basoje amasomo agenewe ba ofisiye bato (Junior Command and Staff Course, JCSC/18), mu Ishuri rya gisirikare rya Nyakinama mu karere ka Musanze.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022.

Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Didas Ndahiro, yashimye abasoje amasomo ku muhate ukomeye bakoresheje, umuhate n’umurava bagaragaje mu masomo yabo yose.

Ni amasomo bari bamazemo amezi ane, afasha aba ba ofisiye ba gisirikare na polisi kuzuza inshingano zabo zijyanye n’ubuyobozi.

Uyu muhango wo gusoza amasomo witabiriwe na ba ofisiye bakuru bo muri RDF na Polisi, imiryango y’abasoje amasomo, abakuru b’amadini n’amatorero kimwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger