AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

U Rwanda rwongeye gutumirwa mu nama y’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byatumiwe mu nama izahuza abakuru b’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi (G7) iteganyijwe kubera mu mujyi wa Biarritz mu Bufaransa mu mpera z’uku kwezi.

Iyi nama izamara iminsi itatu iteganyijwe hagati y’itariki ya 24 n’iya 26 Kanama uyu mwaka. Intego nyamukuru y’iyi nama ni ukurwanya ubusumbane. Izitabirwa n’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi ari byo Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada, Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage, Ubutaliyani n’Ubuyapani.

U Rwanda rwahawe ubutumire muri iyi nama cyo kimwe n’ibihugu bya Misiri, Afurika y’Epfo, Senegal, Burkinafaso na Niger.

Hatumiwe kandi ibihugu bya Australia, na Chile yo muri Amerika y’Amajyepfo.

U Rwanda rwaherukaga gutumirwa mu nama ya G7 mu mwaka ushize wa 2018, aho rwari rwatumiwe mu bihugu 12 byagombaga kuganira ku ngingo yo kurinda inyanja.

Muri iyi nama yabereye i Quebec muri Canada, u Rwanda rwari rwatumiwe nk’urugero rwo kwihuta mu iterambere nyuma ya Jenoside, igihugu igfite ijambo (influence) muri Africa ndetse n’umuyobozi wacyo ubu akaba ari we uyoboye ubumwe bwa Africa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger