AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwiteguye gufatanya na Centrafrique mu rugendo rw’iterambere – Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Centrafrique byinjiye mu bihe bishya by’umubano, nyuma yo gusinya amasezerano hagati y’impande zombi mu bijyanye n’igisirikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli no guteza imbere ishoramari.

Ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2019 nibwo  Perezida  wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  yari muri Repubulika ya Centrafrique mu ruzinduko rw’umunsi umwe yahagiriye, akaba yaratumiwe na Perezida w’icyo gihugu Faustin-Archange Touadéra.

Perezida Touadéra na Kagame bagiranye ibiganiro byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu mbere yo gukurikirana isinywa ry’amasezerano no gushyiraho komisiyo ihuriweho n’impande zombi.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi byanyuze mu mateka akomeye ariko ko bidakwiye ko biheranwa n’ayo mateka, ahubwo ko abaturage babyo bagomba guhitamo gukorera hamwe kugira ngo ahazaza habyo habe heza ndetse n’abaturage bumve bafite agaciro.

Perezida Kagame kandi yakiriwe ku meza na Perezida Touadéra mu isangira, aho yanahawe umudali w’icyubahiro witwa ‘Grand Croix de la Reconnaissance’, umuyobozi w’Umujyi wa Bangui amushyikiriza urufunguzo rw’uwo mujyi nk’ikimenyetso cy’uko yagizwe umuturage w’icyubahiro wawo.

Nyuma yo guhabwa uyu mudali, Perezida Kagame yavuze ko awishimiye kandi ashimira Guverinoma ya Centrafrique kubera icyo cyubahiro yamuhaye. Yishimiye kandi kuba yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Bangui.

Yavuze ko uru ruzinduko rushimangira intangiriro y’umubano mushya w’u Rwanda na Centrafrique ndetse amasezerano yasinywe ari umusingi wo kuwusigasira.

Ati “Uyu munsi twasinye amasezerano menshi y’ingenzi atuma ibikorwa duhuriyeho bishinga imizi. Iyi ni intangiriro. Aya masezerano agomba kwitabwaho mu gushyirwa mu bikorwa kugira ngo tubashe kuyubakiraho tugere kuri byinshi dufatanyije mu myaka iri imbere”.

Yashimiye abanya-Centrafrique urugendo bakomeje rw’amahoro n’ubwiyunge, abizeza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubaherekeza mu rugendo rujya imbere barimo.

Perezida Kagame yavuze ko buri gihe hari amahitamo ashobora gukorwa mu bufatanye bwo kubaka ahazaza, aho buri muturage yiyumvamo agaciro no kumva ko bimureba. Yatanze urugero ku Rwanda avuga ko rwahisemo kubakira ku bumwe.

Ati “Ku Rwanda, icy’ingenzi mu rugendo rwo kubaka amahoro iwacu byashingiye ku bumwe bw’igihugu. Tugerageza gushaka ibisubizo by’ibibazo byacu binyuze mu biganiro n’ubwumvikane”.

Yakomeje avuga ko politiki igomba guhuriza abantu hamwe mu guteza imbere imibereho myiza ya buri wese aho kubatanya.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafashijwe n’abavandimwe babo bo muri Afurika n’ahandi mu rugendo barimo rwo kwiyubaka, ari yo mpamvu rutewe ishema no kuba rubashaka gusangiza abandi icyo rufite cyose aho gikenewe.

Centrafrique ni igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu, diamant, uranium na peteroli ndetse n’ibiti by’imbaho zifite agaciro gahambaye.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu cya Santarafurika, aho rufite abasirikare 1370 n’abapolisi 430.

Uru ni rwo rugendo rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri icyo gihugu kuva Perezida Touadéra yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2016.

U Rwanda na Centrafrique bisanganywe umubano mwiza mu by’umutekano ndetse muri uyu mwaka hari ingabo zo muri iki gihugu zahuguriwe mu rwa Gasabo.
Yashimiye abanya-Centrafrique urugendo bakomeje rw’amahoro n’ubwiyunge, abizeza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubaherekeza mu rugendo rujya imbere barimo
Uru rugendo  ruri muri gahunda y’u Rwanda yo gukomeza kubaka ubucuti n’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa nyuma y’imyaka itatu rwongeye kwinjira mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, CEEAC, rwari rwikuyemo mu 2007.
Perezida Kagame yanahawe umudali w’icyubahiro witwa ‘Grand Croix de la Reconnaissance’, umuyobozi w’Umujyi wa Bangui amushyikiriza urufunguzo rw’uwo mujyi nk’ikimenyetso cy’uko yagizwe umuturage w’icyubahiro wawo.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger