AmakuruImikino

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe n’amakipe yo mu karere mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yisanze mu itsinda E hamwe na Uganda na Kenya mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

U Rwanda rwatsindiye gukomeza muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Seychelles mu ijonjora ry’ibanza ku bitego 10-0 mu mikino ibiri.

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri aya matsinda yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri kuri Hotel Nile Ritz Carlton iri mu Mujyi wa Cairo mu Misiri.

Yasize Amavubi ari mu itsinda E azahuriramo n’amakipe ya Uganda na Kenya, ibihugu byombi byo muri Afurika y’Iburasirazuba kongeraho Mali.

Imikino y’amatsinda yagombaga gutangira mu mpera za Werurwe 2020, isimbuzwa iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Umunsi wa mbere w’amatsinda muri uru rugendo rugana muri Qatar mu 2022, uzakinwa hagati ya tariki ya 5 n’iya 13 Ukwakira 2020 mu gihe umunsi wa kabiri uzakinwa mu kwezi kuzakuriraho.

Ibihugu 10 bya mbere muri ayo matsinda bizahura hagati yabyo na bwo hagendewe ku buryo bihagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA (bitanu bihagaze neza mu gakangara ka byo, na bitanu biri hasi mu kandi), byishakemo bitanu bibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo gukina umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Bibayeho amakipe yombi akanganya ibintu byose nyuma y’imikino yombi, hashyirwaho umukino wa gatatu wabera ku kibuga cyihariye.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 izarangira mu Ugushyingo 2021.

Igikombe cy’Isi cya 2022 kizitabirwa n’amakipe 32 arimo atanu yo muri Afurika, kizaba hagati ya tariki ya 21 Ugushyingo na tariki ya 18 Ukuboza ndetse ni ku nshuro ya 22 hazaba habaye iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi muri ruhago.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger