AmakuruPolitiki

U Rwanda rwavuze ko rwiteguye kwitaba urubanza rwarezwemo n’umuryango wa Rusesabagina muri USA

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukurarinda yatangaje ko leta y’u Rwanda yiteguye kwitaba urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yaregewemo n’umuryango wa Rusesabagina Paul ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge i Kigali.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry’Amerika, cyasohotse kuri iki cyumweru dusoje tariki 8 Gicurasi 2022.

Umuryango wa Paul Rusesabagina uba muri Leta z’unze ubumwe za Amerika uherutse gutangaza ko wareze abayobozi muri Leta y’u Rwanda, barimo Perezida Paul Kagame, Ambasaderi Busingye Johnston wabaye Minisitiri w’Ubutabera n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha, Col Jeannot Ruhunga.

Wavuze ko aba bayobozi bagize uruhare mu cyo wise ishimutwa rya Rusesabagina , ‘avanwa’ i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu muri Kanama 2020, bityo ngo bakwiye gukurikiranwa n’ubutabera bwa Amerika aho uyu mugororwa yari afite icyemezo cyo gutura.

Uyu muryango kandi wasabye urukiko ko mu gihe aba bayobozi bahamwa n’icyaha cyo gushimuta Rusesabagina, bacibwa impozamarira y’amadolari miliyoni 400, uyu mugororwa akarekurwa, agasubira muri USA.

Mu gihe abunganira uyu muryango bavuze ko uyu wa 8 Gicurasi ari umunsi ntarengwa wo kuba Leta y’u Rwanda yasubije ibibazo yabajijwe, Mukuralinda yabwiye umunyamakuru ko rwiteguye kandi rufite abunganizi mu mategeko barufasha muri iki kirego.

Mukuralinda yagize ati: “Icyo abantu bagomba kumenya ni uko niba hari uwatanze ikirego, arega Leta y’u Rwanda, na yo ifite uburyo igomba gusubiza icyo kirego, ifite uburyo igomba gushyiraho abavoka n’imyanzuro baba bagomba gukora kandi bakabitanga mu gihe. Bivuze ngo rero abantu ntibagire impungenge, igihe cyatanzwe Leta y’u Rwanda na yo yagize ibyo ikora yasabwe.”

Yakomeje ati: “Abavoka barahari, ibyo bagomba gukora n’inshingano barazizi, nta mpungenge zihari haba kuba biteguye ndetse ndetse n’urubanza nirukomeza, haba kuba baburanira Leta y’u Rwanda.”

Mukuralinda yabajijwe niba atabona ko urukiko rwo muri USA rwaba rudafite ububasha bwo kuburanisha Leta y’u Rwanda, asubiza ko nibigaragara ko rutabufite, bizaba ngombwa ko abanyamategeko bayo bajyayo, bakabigaragaza.

Yagize ati: “Ikigomba gukorwa ni ikijyanye n’amategeko. Niba ikibazo cyageze mu rukiko, niba tugomba kunagaragaza ko Leta y’u Rwanda itakagombye kuburanira hanze y’igihugu, nta handi wabigaragariza utagiye muri urwo rukiko.”

Urukiko rw’ubujurire tariki ya 4 Mata 2022 rwashimangiye igifungo cy’imyaka 25 Rusesabagina yari yarakatiwe n’urukiko rukuru tariki ya 20 Nzeri 2021, ubwo yahamwaga ibyaha by’iterabwoba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger