Imikino

U Rwanda rwatomboye Kenya mu ijonjora ry’Igokombe cya Afurika mubari munsi y’imyaka 20

Impuzamashirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF yashyize ahagaragara uko amakipe agomba gucakirana mu ijonjora ry’igikombe cya Afurika mu bari munsi y’imyaka 20, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba gucakirana na Harambe Stars ya Kenya.

Nk’uko CAF yabishyize ahagaragara kuri iki cyumweru, U Rwanda rugomba gukina imikino ibiri n’igihugu cya Kenya muri iri jonjora ry’ibanze, aho umukino ubanza uteganyijwe kubera I Nairobi hagati y’itariki 30 na 31 Werurwe cyangwa iya Mbere Mata, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera I Kigali ugomba kuba hagati y’itariki 20 na 22 Mata 2018.

Uzarokoka hagati y’Amavubi na Harambe Stars ya Kenya azahita acakirana na Zambia inafite igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, imikino y’iki kiciro ikaba iteganyijwe gukinwa muri Gicurasi uyu mwaka.

Ijonjora rya nyuma riteganyijwe kuba muri Nyakanga, aho abazaritambuka bazahita babona tike ibajyana mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyo mu mwaka utaha wa 2019.

Iyindi mikino y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe ni uko Maurtania igomba kwisobanura na Morocco, Guinea Bissau ikisobanura na Sierra Leone, Algeria na Tunisia zikisobanura, Liberia igakina na Benini, Gabon igahura na Togo, mu gihe Ethiopia n’u Burundi na bo bagomba kwishakamo ukomeza.

Amakipe y’ibihugu ya Zambia, Guinea, Nigeria, Gambia, Burkina Faso, Libya, Cote d’Ivoire na Sudan yo ntabwo agomba gukina ijonjora ry’ibanze, ahubwo yo agomba gucakirana n’izizarokoka ijonjora ry’ibanze mu ijonjora rya kabiri.

Igihugu cya Zambia ni cyo giheruka kwakira iri rushanwa, aho mu mwaka ushize wa 2017 cyaje no kuryegukana nyuma yo gutsinda Senegal ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma.

U Rwanda rwaherukaga kwitabira iri jonjora mu wa 2016 aho rwaje no gusezererwa mu ijonjora rya kabiri kuri Penaliti 2-3.

U Rwanda rwaherukaga guseruka muri 2016.

U Rwanda kandi rwakiye iri rushanwa mu wa 2009, gusa ntirwitwaye neza kuko rwasezerewe muri ¼ na Ghana yaje no kuryegukana itsinze Cameroun ibitego 2-0, mbere yo kwegukana n’igikombe cy’isi itsinze Brasil ku mukino wa nyuma kuri za penaliti.

Nshuti Innocent ni umwe mu bagize iyi kipe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger