AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

U Rwanda rwateye inkunga Malawi mu gikorwa cyo guhangana n’ibiza

U Rwanda rwateye inkunga Malawi ingana n’ibihumbi 200 000 b’Amadoli birenga miliyoni 180 z’Amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa byo guhangana n’ikibazo cy’ibiza muri iki gihugu.

Guverinoma ya Malawi ibinyujije mu butumwa yatambukije kuri Twitter, yashimiye u Rwanda kub’ igikorwa cyiza rwakoze cyo kwifatanya nabo mu gukumira no gushaka umuti watuma ikibazo cy’ibiza kitangera kugaragara cyane muri iki gihugu.

Bagize bati “Warakoze Guverinoma y’u Rwanda kuduha Sheki ya 200,000$ yo guhashya ingaruka z’ibiza. Malawi yishimiye iki kimenyetso kigaragaza ubuvandimwe buri mu bihugu bya Afurika. Ntabwo tuzabyibagirwa.”

Muri Werurwe 2019, Abayobozi mu muryango w’abibumbye, bavuze ko byibura abantu 115 bapfuye muri Mozambique, Malawi no muri Afurika y’Epfo, nyuma y’uko imvura nyinshi ikoze ku bagera ku 843,000 mu gace k’Amajyepfo ya Afurika bagasaba ubufasha bwihuse bwo gufasha mu guhangana n’iki kibazo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, asubije KT Press agira ati “Iki ni ikimenyetso Guverinoma y’u Rwanda yakoze ishyigikira biriya bihugu bitatu byakozweho.”

Ibindi bihugu bikomeje gushyigikira ibihugu byakozweho, harimo na Zambiya yahaye ibyo kurya Malawi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger