AmakuruUbukungu

U Rwanda rwatangaje aho rukura Zahabu nyuma yo gushinjwa kuzikura muri DR Congo

Leta y’u Rwanda yatangaje aho ikura zahabu yohereza mu mahanga nyuma yuko raporo nyinshi zayishinjaga kuzikura mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya demokarasi ya Congo aho yatangaje ko zahabu yohereza mu mahanga iba yabonetse mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ingingo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC igarukwaho muri raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ku bibazo by’umutekano muke muri RDC. Iyo raporo ya paji 301 igaragaza ko magendu mu bucuruzi bwa zahabu muri icyo gihugu, ikomeje kuba ikibazo gikomeye.

Hari ibirombe byinshi cyane biri mu maboko y’imitwe yitwaje intwaro irimo Mai Mai, CODECO ndetse n’Ingabo za Leta mu birombe bimwe, amabuye y’agaciro avuyemo agacuruzwa ku baguzi bo mu bice bya Uvira na Bukavu, ndetse kenshi igahabwa ibirango byagenwe na ICGLR.

Abandi ngo bahita bayambutsa ikagera mu bihugu by’abaturanyi ba RDC, cyane cyane ikanyuzwa i Bujumbura mu Burundi na Kigoma muri Tanzania.

Iyo raporo ivuga ko hagati ya Nzeri 2021 na Werurwe 2022, amabuye y’agaciro, by’umwihariko coltan icuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko iva mu bice bya Masisi igurishwa mu Rwanda yiyongereye, ibintu ngo byahamijwe na International Tin Association – ITA.

Gusa muri iyi raporo “Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamenyesheje iri tsinda ry’impuguke ko nta mabuye y’agaciro ya magendu yafatiwe mu Rwanda mu 2020 cyangwa mu 2021.”

Ikomeza ivuga ko nko mu 2021, zahabu yoherejwe mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko yavuye muri Kivu y’Epfo itarenga ibilo 30,23, yohererejwe ibigo byo mu Rwanda, mu Burundi no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Nk’uko bigaragara muri raporo, itsinda ry’impuguke zaje gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, ndetse Guverinoma ibasubiza ibyo ryabazaga.

Hagaragaramo ko yaje kubasubiza ko “zahabu yinjizwa mu Rwanda ituruka muri Centrafrique, Afurika y’Epfo, Cameroon, Tanzania, Kenya na Burkina Faso maze ikoherezwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.”


Yanashimangiye ko “zahabu yose iva mu Rwanda yoherezwa mu mahanga hakoreshejwe indege itwara imizigo.” Yagaragaje ko zahabu yoherejwe mu Rwanda mu myaka ishize yavuye kuri toni 2.4 mu 2017, ziba toni 2.2 mu 2018, toni 5.9 mu 2019, toni 11.4 mu 2020 na toni 6.3 mu 2021.

Raporo ikomeza ivuga ko Guverinoma yerekanye ko zahabu yoherezwa mu mahanga “yagabanyutse cyane iva kuri toni 11.4 mu 2020 zigera kuri toni 6.3 mu 2021 kubera ifungwa ry’uruganda rwa Aldango rwatunganyaga zahabu, kubera ikibazo cy’misoro yagiranye n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imisoro n’mahoro.”

Iri tsinda ariko rivuga ko ikibazo cy’iyi misoro kitavugwaho rumwe.

Muri Kamena 2021 nibwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kwimakaza umucyo mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa zahabu, hagamijwe guhashya ubucuruzi bwayo bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro. Ayo masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 26 Kamena 2021, ubwo Perezida Kagame yasozaga uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriraga mu Mujyi wa Goma muri RDC, hamwe na Perezida Felix Tshisekedi.

Ku ruhande rwa RDC yashyizweho umukono na Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.A), mu gihe uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Dither Ltd. Raporo y’impuguke igaragaza ko muri ayo masezerano hagombaga gushingwa ikigo cy’ishoramari rihuriweho cyiswe Dragline, cyagombaga gushyiraho uburyo bunyuze mu mucyo bwo gutunganya zahabu icukurwa muri RDC.

Raporo igaragaza ko ikigo Macefield Ventures Limited, umunyamigabane wa Dither Limited, mu ibaruwa cyandikiye izi mpuguke ku wa 6 Mata 2022 cyabamenyesheje ko ririya shoramari rihuriweho ryasheshwe.

Icyakora SAKIMA SA yo yavuze ko ritaraseswa. Macefield yasubije ivuga ko “uwo mushinga wahagaritswe kubera ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo yisubiyeho ku cyemezo cyayo maze yisubiza uburenganzira bwo gucukura ishoramari rihuriweho ryagombaga gukoresha.”

Muri raporo hanagaragaramo ko ikigo Golden Gold Limited cyakoraga ibijyanye na zahabu hagari y’u Rwanda na RDC, cyahagaritse gukora mu 2018. Iyi raporo isaba Guverinoma ya Congo gushyira imbaraga mu gukurikirana abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro btemewe,barimo n’abakora mu nzego z’umutekano.

Itanga ingero ry’uburyo nko ku wa 8 Gashyantare 2020, hafashwe imodoka ya Landcruiser ipakiye imifuka 34 ya coltan, iri mu modoka bwite y’umuntu, iherekejwe n’umusirikare wa FARDC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger