AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda rwashimiwe na Centrafrique kumusanzu rutanga mu bikorwa bibungabunga amahoro

Ku wa 29 Kamena 2019 nibwo ku Cyicaro Gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru, IGP Munyuza yakiriye Col. Bienvenu Zokoue Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Repubulika ya Centrafrique, na Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair uyobora Polisi ya Sudani.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Repubulika ya Centrafrique, Col. Bienvenu Zokoue, yashimye umuhate u Rwanda rugaragaza mu bikorwa bigamije kugarura amahoro muri icyo gihugu aho ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’amahoro.

 “Uruhare rwanyu mu kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cyacu n’ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu gushyigikira Repubulika ya Centrafrique binyuze mu mikoranire ihamye byagize akamaro gakomeye cyane mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke uhari.’’

Col. Zokoue yashimiye Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko uruhare rwayo mu gufasha ibikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, mu biganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi byibanze cyane ku mubano n’ubufatanye bugamije gukemura ikibazo cy’umutekano n’ibyaha byambukiranya imipaka cyane cyane byifashisha ikoranabuhanga.

Col. Bienvenu Zokoue na Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair banitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ahanitse agenerwa aba-ofisiye bakuru icyiciro cya Karindwi wabereye mu Ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

U Rwanda rwatangiye koherereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique mu 2014. Kugeza ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda atatu y’abapolisi, rimwe rigizwe n’abapoli 160.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impano Lt. Gen. Adil Mohamed Ahmed Bashair uyobora Polisi ya Sudani
Col. Zokoue yashimiye Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko uruhare rwayo mu gufasha ibikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafriqu
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahawe impano na mugenzi we uyobora Polisi ya Centrafrique, Col. Bienvenu Zokoue
Twitter
WhatsApp
FbMessenger