AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

U Rwanda rwagiranye amasezerano na Tunisia y’ingendo zo mu kirere

U Rwanda rwagiranye amasezerano na Tunisia ajyanye n’ingendo zo mu kirere yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’abantu hirya no hino mu bihugu bitandukanye by’umwihariko hagati y’ibi bihugu byombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, naho ku ruhande rwa Tunisia, amasezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Sabri Bachtobji.

U Rwanda rwahise rwuzuza umubare w’amasezerano 101 rugiranye n’ibindi bihugu yerekeranye n’ingendo zo mu kirere, nyuma y’aya rwagiranye na Tunisia.

Iki gikorwa cyabere mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa aharimo kubera inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Amasezerano nk’ayo y’imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere u Rwanda rwaherukaga kuyasinyana na Somalia tariki 08 Gashyantare 2020.

Amasezerano y’u Rwanda na Somalia azafasha mu koroshya ingendo hagati y’ibyo bihugu byombi. Azanafasha ibihugu byombi koroshya ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono i Kigali hagati ya Minisitiri w’Ibikorwa remezo Ambasaderi Claver Gatete na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi n’ingendo z’indege muri Somalia, Mohammed Abdullahi Salat.

Kompanyi y’ubwikorezi ya RwandAir yiteze umusaruro utubutse muri aya masezerano akomeje gushyirwaho umukono hagati y’ibihugu by’aahanga n’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger